The Ben yatanze gasopo ko arambiwe ibibazo n’amakimbirane biri mu muziki nyarwanda.

The Ben udakunzi kuvuga byinshi mu itangazamakuru no mu gihe bagenzi be bamuvuzeho bamushoraho intambara, yagaragaje amarangamutima ye ko arambiwe umwanda uri muri muzika nyarwanda.

Mugisha Benjamins uzwi nka The Ben yatangaje ko arambiwe ibibazo biba mu muziki nyarwanda bidafite n’icyo bimariye urwo ruganda ahubwo birusubiza inyuma, nyamara rwakabaye rutera imbere kurushaho.

Umuhanzi The Ben yarahiriye kurokora umuziki kuko ibyabaye bihagije. Mu butunwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati “Time to save our beautiful game. Enough is enough” Ibi abivuze nyuma y’uko hatangiye gukwirakwizwa amakuru avuga ko Coach Gael usanzwe adacana uwaka na The Ben yategetse Element kwikura mu ndirimbo “Sikosa” yakoranye na The Ben na Kevin Kade.

Usibye kandi intambara y’amagambo iri inyuma y’iyo ndirimbo nshya aba bahanzi bakomeye mu Rwanda bagiye gusohora, no mu busanzwe n’abahanzi basanzwe bahanganishwa n’abafana babo ndetse nabo ubwabo bakagira icyo babivugaho.

Ni kenshi hagiye humvikana inkuru z’ihangana hagati ya Bruce Melodie ndetse na mugenzi we The Ben ahanini bigirwamo uruhare n’abafana babo ndetse n’abakoresha imbugankoranyambaga basanzwe bazwo guhimba inkuru zivamo byacitse.

Mu byukuri urebye umuziki nyarwanda ndetse n’imyidagaduro muri rusange nubwo birimo bitera imbere ariko usanga byakabaye bitera imbere kurushaho ariko ugasanga hagati mu bahanzi ubwabo harimo ikibazo cy’umwuka mubi, Ibi bibazo ntiwabasha kubirebera mu nguni imwe kuko usanga ari n’ibibazo birebire birimo n’abandi bantu.

Umuhanzi Uncle Austin ni umwe mu bahanzi bagize icyo bavuga, Mu butumwa yanyujije ku mbuga ze yasabye abahanzi bagenzi be kuva mu magambo bakareka n’amatiku ahubwo bagasohora indirimbo. Yagize ati “Mureke imiziki isohoke mureke utuntu tw’udutiku tw’amafuti”

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *