Element ashyize umucyo ku bibazo bye na 1:55 AM, byerekeranye n’indirimbo “Sikosa”

Umuhanzi akanaba utunganya umuziki {Producer} Element Eleeh yatangaje ko nta mpungenge abantu bakwiye kugira ko indirimbo yabo nshya yitwa “Sikosa” yaba itagisohotse nkuko byavuzwe mu itangazamakuru.

Element yatangaje ibi nyuma yuko hakomeje kumvikana impuha ku mbuga nkoranyambaga, ko iyi ndirimbo ya Element afatanije na The Ben ndetse na Kevin Kade yaba itagisohotse ngo bitewe nuko yakorewe ahandi nyamara uwitwa Element afite amasezerano atamwemerera kujya gukorera hanze ya 1 : 55 AM.

Nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko indirimbo ‘Sikosa’ ya Kevin Kade na The Ben na Element itazasohoka harimo Element bitewe n’uko yayikoze atamenyesheje ubuyobozi bwa 1:55 AM, Element yatangaje ko indirimbo igomba gusohoka vuba.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko The Ben ari umuntu afata nk’umunyabigwi ndetse yahoze yifuza gukorana nawe kuva kera, bityo ko nta kintu cyabuza indirimbo gusohoka kuko nta muntu umugenga.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *