Umuhanga mu gutunganya Sounds mu Rwanda agiye gukora ubukwe n’umu Diaspora (Amafoto)

Ravi Umaze imyaka myinshi mu mwuga wo guhuza no gutunganya ibyuma by’umuziki mu Rwanda agiye gukora ubukwe n’umukunzi we w’umudiaspora, Nyuma y’imyaka itari micye bari mu munyenga w’urukundo.

Innocent NSHIZIMPUMU uzwi cyane nka Ravi yamenyekanye mu mwuga wo guhuza no gutunganya ibyuma by’umuziki {Sound Engineer} byumwihariko mu bitaramo bya Tour du Rwanda ndetse no mu bindi birori bitandukanye bihuriramo ibyamamare byo mu Rwanda.

Uyu musore amaze imyaka isaga icumi akora uyu mwuga ndetse abenshi mu ma basitari bo mu Rwanda bakaba basanzwe bamuzi bitewe n’ubuhanga azwiho muri uwo mwuga kandi akaba atajya abura mu birori bitandukanye bihuza ibyamamare akenshi biba byateguwe n’amasosiyete akomeye hano mu Rwanda nka Inyange Industries Ltd n’izindi.

Ku myaka ye y’aba Jeunne bakiri bato agiye gukorana ubukwe n’umukunzi we w’umudiaspora TM Adeline bamaranye igihe kirekire bakundana kandi bitegura kurushinga, Ni ubukwe buzaba kuri uyu wa kane tariki ya 15 Kanama 2024, bukazabera ahitwa “Green Mountain” {Mera Neza} {Inyamirambo} hazaba imihango yo gusaba no gukwa ndetse biherekezwe no gusezerana imbere y’Imana busozwe no kwakira abatumiwe {Reception}.

Kigalihit.rw yegereye uyu musore mbere y’ubukwe bwe maze mu binezaneza byinshi ashimangira ko afite umunezero udasanzwe kubw’icyo gikorwa agiye gukora kimukura mu kiciro cy’ingaragu akajya mucy’abagabo bubatse.

Ravi kandi yaboneyeho kwibutsa abamukunda ndetse n’abakunzi b’imyidagaduro muri rusange ko agihari mu kazi bamumenyereyemo ndetse ko agenda arushaho gutanga Serivisi nziza inoze kurusha mbere hose, Ukeneye gukorana na “Sound Engineer” Ravi wamuhamagara kuri nimero ya Telefone igendanwa 0788525406.

Ravi azwiho gutunganya neza ibyuma by’umuziki, Ndetse byinshi mu bitaramo bigenda neza akunze kuba ari mu ikipe ibiri inyuma.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *