Abasirikare 100 barinda abayobozi bakuru basije imyitozo ihambaye bahabwaga n’ingabo za Qatar.

Abasirikare 100 bo mu ngabo z’u Rwanda {RDF – Military Police} basoje imyitozo y’umwihariko ibafasha mu kazi kabo ko kurinda Abayobozi bakuru ku bufatanye na Qatat hamwe na RDF.

Iyi myitozo yasojwe kuri uyu wa Kbiri tariki 14 Kanama, yaberega mu ishuri rya gisirikare rya Gako, aho yibanze ku bice by’ingenzi birimo kurwanya iterabwoba, kurinda abayobozi bakuru n’abanyacyubahiro no gukumira imvururu.

Iyi gahunda ihuriweho n’ibisirikare by’ibihugu byombi irashimangira umubano hagati ya Qatar n’u Rwanda ndetse no kugaragaza ubushake bwabyo mu kongera ubushobozi mu bijyanye n’umutekano.

Iyi myitozo igamije guha abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda, RDF ubumenyi buhanitse bwo gukemura neza ibibazo by’umutekano aho bigenda bigaragara, kurinda abayobozi bakomeye, guhangana n’iterabwoba no gukumira imvururu izo arizo zose hagamijwe kugira uruhare mu kwimakaza umutekano urambye haba mu Rwanda ndetse no mu Turere boherezwamo mu butumwa no gushimangira ingamba mu by’umutekano mu Karere.

Yagize ati: “Mboneyeho umwanya wo kubashimira iyi ntambwe mugezeho, ntagushidikanya ko ubu mugiye kurushaho gukora neza no kuzuza inshingano zanyu. Ndashimira kandi ingabo za Qatar kuba zarasangiye ubumenyi na RDF, mu myaka ine twembi twabyungukiyemo ubufatanye aho abarenga magana ane bahuguriwe muri Qatar no mu Rwanda”.

Capt Abdulla Al-Marri wari uyoboye iyi myitozo, yashimye RDF mu guteza imbere imbere ubufatanye hagati ya Qatar n’u Rwanda binyuze mu bufatanye mu bijyaye n’imyitozo. Yagize ati: “Aya masomo yakozwe ashingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi, ubwo buhanga buzafasha RDF Militaly Police gukora neza inshingano zabo mu rwego rwo kurinda abayobozi bakuru n’abanyacyubahiro, kurwanya iterabwoba no gukumira imvururu”.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abasirikare bakuru n’abato mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, ndetse n’intumwa ziturutse mu Ngabo za Qatar.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *