Kayibanda Aurore wabaye Miss Rwanda 2012, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi Gatera Jacques.

Kayibanda Mtesi Aurore wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, Yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Gatera Jacques bamaranye igihe kinini bakundana.

Kuri uyu wa 15 Kanama 2024, nibwo Miss Aurore Kayibanda yasezeranye imbere y’Imana na Gatera Jacques mu muhango wabereye muri Marie Auxiriatrice ku Kimihurura mu mugi wa Kigali.

Nyuma y’uko bavuye mu rusengero, abatumiwe bagiye kwiyakirira mu Intare Conference Arena ahasanzwe habera ibirori bikomeye n’inama zo ku rwego rwo hejuru, aha akaba ari naho The Ben yakoreye ubukwe

Mu Cyumweru gishize nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, nawo waje ukurikira uwo gusezerana imbere y’amategeko wabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Gashyantare 2024.

Muri Mutarama 2023, nibwo Gatera yambitse impeta Kayibanda amusaba ko bazabana ubwo bari muri Amerika aho bari batuye nubwo bahisemo kuza gutura mu Rwanda.

Miss Kayibanda akaba yarerekeje muri Leta  Zunze Ubumwe za Amerika mu 2015 agiye gukomereza amasomo, ubwo byari nyuma y’imyaka itatu yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *