Nyuma yo kwibanira nk’umugore n’umugabo bava inda imwe, bakatiwe imyaka 20.

Mussa Shija na Hollo Shija bo muri Tanzania bakatiwe imyaka 20 muri gereza bazira kubana nk’umugore n’umugabo kandi bazi neza ko ari abavandimwe.

Urukiko rw’akarere ka Maswa mu ntara ya Simiyu muri Tanzania  rwakatiye Mussa Shija w’imyaka 33 na Hollo Shija w’imyaka 35 igifungo cy’imyaka 20 kubera ubusambanyi no kubaho nk’umugore n’umugabo imyaka irenga itandatu kandi ari abavandimwe.

Aba babiri basanzwe batuye mu Mudugudu wa Mandang’ombe muri ako karere, baburanishijwe ejo ku ya 14 Kanama 2024 n’umucamanza mukuru w’urukiko rw’akarere Enos Misana, maze byemezwa ko aba bombi babyaranye umwana 1.

Icyakora umucamanza yabakatiye igifungo cy’imyaka 20 bazira kubana nk’umugore n’umugabo kandi bazi neza ko ari abavandimwe.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *