Dore ibice bizirana cyane n’imibavu, wowe utazi

Abantu benshi muri iki gihe cyane cyane igitsina gore, usanga mbere y’uko bava mu rugo babanza kwitera imibavu kugira ngo bagende bahumura neza mu bandi. Gusa ku rundi ruhande nubwo ari byiza kuyitera ariko hari ibice uba utagomba kuyiteraho kuko bishobora kukugiraho ingaruka.

Inzobere mu by’ubuzima bwa muntu nk’uwitea Collingwood English na Marie-Pierre Hill-Sylvestre, bagaragaza ko burya hari ibice bimwe na bimwe by’umubiri umuntu aba atemerewe guteraho imibavu kugira ngo ahumure neza umubiri wose.

Ibi ni bimwe mu bice by’umubiri utagomba guteraho imibavu :

1. Imyanya myibarukiro

Ubushakashatsi bugaragaza ko atari byiza ko watera imibavu mu myanya ndangagitsina kugira ngo uhumure neza, kuko imibavu iba ikoranye ibinyabutabire bishobora kwangiza imyanya myibarukiro cyane cyane ku gitsina gore.

2. Mu isura

Kwitera imibavu mu isura ni ibintu bibi cyane nk’uko bisobanurwa n’abashakashatsi. Bavuga ko mu gihe witeye umubavu mu isura bishobora kugira ingaruka ku maso harimo n’ubuhumyi.

3. Mu ngingo z’ikiganza

Si byiza ko wakwisiga imibavu mu ngingo z’ikiganza cyangwa se ahazwi nko mu bujana kuko mu gihe wayihisize bishobora gutuma hashyuha cyane bikaba byanatuma mu mubiri habamo impinduka zishobora gutuma ya mpumuro nziza washakaga itabonetse.

4. Mu ijosi no mu gituza

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ijosi ndetse no mu gituza ari bimwe mu bice byoroshye ku mu biri wa muntu, bityo iyo uteyeho umubavu ibinyabutabire biwugize bishobora gutuma kuri ibyo bice horoha cyane, ugasanga mu gihe umuntu agiye kuzuba rimutwika cyane kuko imirasire yaryo iba yabashije kwinjira mu mubiri mu buryo bworoshye.

Uretse kwirinda gutera imibavu kuri bimwe mu bice twavuze haruguru, ni byiza ko mu gihe uri kwitera imibavu wirinda kwitera mwinshi kuko nabyo bishobora kukugiraho ingaruka ku mubiri harimo gushishuka uruhu n’ibindi.

Ni byiza kandi ko wajya witera muke mu gihe ugiye ahantu hari abantu benshi kandi batandukanye kuko ushobora kwisanga harimo abo wabangamiye bitewe n’impumuro yawo.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *