Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje igihe umwaka w’amashuri 2024-2025 uzatangirira mu rwego rwo gufasha ababyeyi n’abanyeshuri kwitegura neza.
Mu itangazo ryasohowe n’Ikigo NESA kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, rivuga ko mu rwego rwo gutegura umwaka w’amashuri wa 2024-2025, NESA imenyesha abantu bose ko umwaka w’amashuri uzatangira ku itariki 9 Nzeri 2024.
Ikigo cya NESA kandi cyatangaje ko ibijyanye n’ingengabihe cyangwa se uko ibihembwe by’umwaka w’amashuri wa 2024-2025 bizaba bireshya bizamenyekana mu minsi iri imbere.
Muri iri tangazo kandi NESA yavuze ko ibijyanye n’itangazwa ry’amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye nabyo bizamenyekana mu minsi mike iri imbere.
Tariki ya 8 Nyakanga 2024 nibwo abanyeshuri basoza amashuri abanza batangiye gukora ibizamini bya Leta, bisoza umwaka w’amashuri 2023-2024, aho abakoze ibyo bizamini bagera ku 202.999.
Ni mu gihe tariki 23 Nyakanga 2024, abarangije icyiciro rusange (tronc-commun) aribwo batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2023-2024, aho abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta muri icyo cyiciro bari 143.842.