Kwizera Emelyne uheruka kugaragara mu mashusho afashwe n’umuhanzi The Ben mu mayunguyungu, bikavugisha benshi ndetse bamwe bakavuga ko yamufasheho akarengera akagera aho kumukurura umwenda w’imbere, yabyamaganiye kure, avuga ko atariko byagenze.
Uyu mukobwa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv. Yavuze ko mu by’ukuri uyu muhanzi atamukuruye umwenda w’imbere ahubwo byatewe n’amasaro yari yambaye mu rukenyerero (Shanga) uyu muhanzi yatunguwe agatungurwa no kuyumva.
Ati “Ukuntu byagenze bareke kwibaza ibyo ku ruhande, nta buryo bwihariye bwo gufata amafoto bwari buhari. Yarinjiye ajya ahafatirwaga amafoto muri ‘VIP’ twari hasi tujya kurya ifoto. Ndanayirya kuko nari nabishegeye. Njyewe ngezweho, aramfata. Abantu benshi bifotozanyije nawe. Twagiye kwifotoza mugezeho turasuhuzanya.”
“Mu gihe twiteguraga kwifotoza yumvise ikintu kibyimbye, arambwira ngo utambwira ko wambaye bya bintu by’abapfumu… nyine nari nambaye ishanga. Rero abantu bari kuvuga ngo nahise mureba nabi kuko tutaziranye sibyo. Ahubwo naramubwiye ngo buretse babanze badufotore.”
Yakomeje yikoma abantu bavuze ko hari ibintu byabayeho nyuma ndetse akaba yasenya n’urugo rw’uyu muhanzi.
Ati “Ngiye kugenda nahise mubwira ngo ni ishanga nambaye. Nicyo gihe duherukana.” Uyu mukobwa yahakanye yivuye inyuma avuga ko The Ben atamukuruye umwenda w’imbere ahubwo ari mugozi [ishanga] yari yambaye mu nda.
Yavuze atari ubwa mbere yari ahuye n’uyu muhanzi kuko yagiye kumushyigikira mu bindi bitaramo mu bindi bihugu nko mu Burundi no Uganda, kuko ari umufana we.
Ati “Ntabwo bishoboka ko waba uhuye n’umuntu bwa mbere ngo ibintu bishoboke nk’uko babitekereje. Uko njye nawe twamenyanye abantu b’abafana murabizi ko haba amatsinda y’abakunzi b’abahanzi. Kwa Ben hari ayerekeranye n’indirimbo. Njye twahuriye mu yitwa Habibi Family, iyo ni indirimbo ye.” Yavuze ko yageze aho agahura n’ababa muri iyi ‘group’ akaba ariho bamenyanira.
Amashusho yavugishije benshi yagaragaye Kwizera Emelyne akorwaho na The Ben bikavugisha benshi, yafatiwe i Musanze mu gitaramo uyu muhanzi aheruka kuhakorera mu cyumweru cyashize tariki 17 Kanama 2024.