Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko, atazatatira igihango cyo kurinda abanyarwanda.

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda bitabiriye amarushanwa y’imibare azwi nka Pan African Mathematics Olympiad (PAMO) abashimira umuhate bagaragaje ndetse avuga ko yifuje guhura nabo kugira ngo abashimire kandi ko azabahora hafi kugira ngo abashyigikire muri byose bifuza kugeraho.

Perezida Kagame ibi yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 22 Kanama 2024, ubwo yakiraga aba banyeshuri muri Village Urugwiro, nyuma yo guhesha ishema u Rwanda umwe muri bo akegukana umudali wa Zahabu mu marushanwa y’imibare bahatanyemo na bagenzi babo baturutse hirya no hino mu irushanwa ryabereye muri Afurika y’Epfo.

Perezida Kagame yasabye aba banyeshuri gukomeza gushyira imbaraga mu masomo yabo kugira ngo azabagirire akamaro n’Igihugu muri rusange. Ati : “Iri rushanwa rirerekana ko mu bakiri bato bacu twifitemo ubushobozi bwo kubona ibisubizo byinshi by’ibibazo dufite”.

Perezida Kagame kandi yabatumye gushimira ababyeyi babo babemerera kujya mu marushanwa nk’aya ndetse no kwiga muri rusange kuko bafite igisobanuro gikomeye mu ntambwe batera iganisha ku iterambere.

Yakomeje avuga ko amenya aya makuru bwa mbere yayamenyeye mu itangazamakuru ndetse ko byamushimishije kubona abana b’u Rwanda batsindira umudali wa zahabu, asaba n’abandi batatsinze ariko baritabiriye kudacika intege ahubwo bagakomeza gushyira umuhate mu masomo yabo.

Ati: “Amakuru nayamenyeye mu itangazamakuru ko hari ibyo bamwe muri mwe mwagezeho birimo imidali itandukanye ndetse n’abandi bitabiriye ariko ntibayihabwe, ibi byerekana ko mushoboye mukomeze mushyiremo imbaraga kuko murashoboye. Nifuzaga guhura namwe kugira ngo mbashimire kandi mbatere ingabo mu bitugu ko nzahora mpari kugira ngo mbashyigikire muri byose mwifuza kugeraho”.

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko ashishikariza n’abandi banyeshuri bifitemo impano nk’izi gutinyuka nabo bagahiganwa mu marushanwa nk’aya.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *