
Ukraine yatangaje ko yemeye icyifuzo cy’amerika cy’agahenge k’iminsi 30 mu ntambara irimo n’Uburusiya
Ibi ibyemeye nyuma y’Umunsi umwe habaye ibiganiro hagati y’amerika na Ukraine byabereye I Jeddah muri Arabiya sawudite kuri uyu wa kabiri
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Amerika Marco Rubio yatangaje ko icyo cyifuzo azakigeza kuri leta y’Uburusiya ndetse ko icyemezo cyanyuma kiri mu maboko y’ibyo bihugu byombi
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ubu ari ah’Amerika gutuma Uburusiya bwemera icyo cyifuzo “cyiza”.
Iyi nama yabereye Jeddah niyo ya mbere ibaye hagati y’abayobozi b’Amerika na Ukriane nyuma y’ibihe bitari byiza byabaye hagati ya Perezida Trump na Zelensky ubwo bahuriraga mu muri white House mu kwezi gushize
Mu itangazo ryashyize hanze n’abayobozi b’ibihugu byombi amaerika yemeye ko igiye kongera guha umwanya wo gusangira amakuru y’ubutasi na Ukraine ndetse no kongera gutera inkunga mu by’umutekano kuri Ukraine
Ibyo byemezo byose amerika yari yabihagaritse nyuma y’amakimbirane yabereye mu biro bya Perezida wa Amerika Atari yarigeze abaho mu mibanire y’ibyo bihugu
Itangazo ry’Amerika na Ukraine rigira riti: “Intumwa z’impande zombi zemeye gushyiraho amatsinda azihagararira mu biganiro no gutangira ibiganiro aka kanya bigamije kugeza ku mahoro arambye aha Ukraine umutekano w’igihe kirekire.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Rubio yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Jeddah ku mugoroba w’ejo ku wa kabiri ko yizeye ko Uburusiya buzemera icyo cyifuzo.
Yavuze ko Ukraine “yiteguye guhagarika kurasa no gutangira ibiganiro”.
Yavuze ko igihe Uburusiya bwaramuka bwanze icyo cyifuzo, “ubwo mu buryo bubabaje tuzamenya imbogamizi ku mahoro iyo ari yo hano”.
Yagize ati: “Uyu munsi twatanze icyifuzo Abanya-Ukraine baracyemera, ari cyo cyo kwinjira mu gahenge no mu biganiro by’aka kanya”.
Minisitiri Rubio yongeyeho ati: “Ubu tugiye kugeza iki cyifuzo ku Barusiya kandi twizeye ko bazasubiza yego ku mahoro. Umupira uri mu kibuga cyabo
Icyo cyifuzo cy’agahenge k’iminsi 30 kirenze icyifuzo cya Zelensky cy’agahenge k’igice ko mu nyanja no mu kirere.
Perezida wa Ukraine yashimiye Trump ku bw’ibiganiro “byubaka” by’i Jeddah.
Mu butumwa bwo mu buryo bwa amashusho , Zelensky yavuze ko Uburusiya bugomba “kugaragaza ubushake bwo guhagarika intambara cyangwa gukomeza intambara”.
Yongeyeho ati: “Igihe kirageze cy’ukuri kuzuye.”
Ibiro bya perezida w’uburusiya nta cyo byari byatangaza ku mugaragaro.
Mbere y’aho ejo ku wa kabiri, byari byavuze ko bizasohora itangazo bimaze guhabwa amakuru n’Amerika ku cyo ibiganiro byagezeho.
Ariko Depite ukomeye w’Umurusiya, Konstantin Kosachev, yavuze ko amasezerano ayo ari yo yose yagerwaho yaba ari “mu nyungu zacu, si iz’Amerika”.
Kosachev, ukuriye akanama k’Uburusiya k’ububanyi n’amahanga, yavuze ko “amasezerano nyayo aracyarimo kwandikwa…ku rugamba”, ashimangira ko ingabo z’Uburusiya zikomeje gutera intambwe muri Ukraine.
Uburusiya bwagabye igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare mu mwaka wa 2022. Kugeza ubu, Uburusiya bugenzura hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine.
Ni mu gihe Pereiza w’Amerika Donald Trump yabwiye abanyamakuru ko azavugana na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, avuga ko yizeye ko azemera icyo cyifuzo cy’agahenge.
