“Iwacu muzika Festival” yagarutse, Abahanzi bagomba kuzenguruka intara z”igihugu bamenyekanye.

Iwacu Muzika isa naho yaje gusimbura no kwibutsa abakunzi ba Muzika irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yongeye gukaruka ndetse hamaze gutangazwa abahanzi nyarwanda bagomba guserukira abandi muri iri rushanwa.

East African Promoters [EAP] itegura ibitaramo bizenguruka intara bya MTN Iwacu Muzika Festival, yerekanye abahanzi batandukanye bazazengurukana na yo mu bitaramo byayo by’uyu mwaka, bifite umwihariko w’uko hongerewe uturere abo bahanzi bazataramiramo, tukaba umunani aho kuba tune nk’uko byari byagenze umwaka ushize.

Ni abahanzi batangarijwe mu kiganiro EAP yagiranye n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, Aba bahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza, Bushali , Kenny Sol, Ruti Joel, Chris Eazy na Danny Nanone. Ni ibitaramo bizamara amezi abiri bazenguruka igihugu.

Mushyoma Joseph [Boubou] uyobora EAP itegura ibi bitaramo yavuze ko bitandukanye n’umwaka ushize ubu Intara zizakorerwamo ibi bitaramo ziziyongera, Ati “Bitandukanye n’uko twakoze umwaka ushize. Ni igikorwa kizaba kinini ho gato. Umwaka ushize twakoze mu turere tune ariko uyu mwaka tuzakora uturere umunani bivuga ngo ni ibitaramo binini.”

Ibi bitaramo bizahera i Musanze tariki 31 Kanama 2024, bikomereze Gicumbi ku itariki 7 Nzeri 2024. Hazakurikiraho Nyagatare mu gitaramo kizahabera ku wa 14 Nzeri 2024, Ngoma mu gitaramo kizahabera ku wa 21 Nzeri 2024, mu gihe ku wa 28 Nzeri 2024 ibi bitaramo bizakomereza muri Bugesera.

Hari kandi igitaramo kizabera i Huye ku wa 5 Ukwakira 2024, tariki 12 Ukwakira 2024 ibi bitaramo bizakomereza mu karere ka Rusizi. Ibi bitaramo bizasorezwa ii Rubavu ku wa 19 Ukwakira 2024, iki ni nacyo gitaramo kizapfundikira ibindi cyane ko muri Kigali nta gitaramo kizahabera kuko ibi bitaramo bigamije kwegereza abatuye mu Ntara abahanzi bakunda.

Ibi bitaramo byose bizakorwa mu buryo bwa ‘full live’’. Umwihariko w’uyu mwaka ni uko bizazenguruka mu ntara zose z’igihugu, ariko hakaba nta gitaramo kizabera i Kigali.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *