Mu isura nshya ya Green P, kunamira Jay Polly, Uko Tuff Gang yaserutse muri “Icyumba cy’Amategeko Concert”

Nyuma y’igihe kinini babisabwa n’abakunzi babo kongera guhurira ku rubyiniro rumwe ndetse bose bari kumwe baririmba indirimbo zabo za cyera bakundiweho, byaraye bibaye impamo mu ijoro ryahise.

Nyuma y’iminsi abaraperi Bull Dogg na Riderman bateguye igitaramo cyo kumurika Album bafatanije bise “Icyumba cy’Amategeko” umunsi nyirizina waraye ugeze maze imbaga y’abanyarwanda n’abakunzi ba Hip Hop muri rusange bitabira ku bwinshi haba ibyishimo bidasanzwe.

Tuff Gangz yari imaze igihe itagaragara mu gitaramo na kimwe yongeye kugaragara yunze ubumwe, Iri tsinda rihuriyemo P Fla, Bulldogg, Fireman na Green P ryongeye kwerekwa urukundo rukomeye.

Ryakumbuje abakunzi baryo zimwe mu ndirimbo zakunzwe ryaririmbye, Aba basore bahoze baririmbana na Jay Polly witabye Imana ku wa 1 Nzeri 2021, bari kuririmba indirimbo yitwa “Kwicuma” hagiyeho igitero cye bazanye ku rubyiniro ifoto ye ndetse inyuma kuri ‘Ecran’ hariho ifoto ye yo mu gitaramo cya Iwacu Muzika cyo mu 2020 kiri mu bya nyuma yagaragayemo ataratabaruka.

Ni nako byagenze ku yitwa “Amaganya”, bayiririmbye bafite ifoto ye ndetse inyuma yabo hari indi mu rwego kumwunamira. Bavuye ku rubyiniro bavuga mu magambo yabo bati “Tuzabajuririra!” Tuff Gangz yongeye kwigaragaza muri iki gitaramo, Green P, P-Fla na Fireman bose binjira ku rubyiniro bahereye kuri ‘Free Style”.

P-Fla yaririmbye indirimbo ze zirimo “Umusaza P-Fla” na “Zahabu”. Yakurikiwe na Fireman waririmbye izimo “Umuhungu wa Muzika” yakoranye na Bruce Melodie, “Muzadukumbura” yakoranye na Nel Ngabo ndetse na “Itangishaka” yakoranye na King James.

Riderman we yinjiriye ku ndirimbo zirimo “Umwana w’imuhanda”, “Haje Gushya”, “Padre”, “Polo” n’izindi. Uyu muhanzi yahamagaye mugenzi we Bulldogg baririmbana indirimbo ziri ku ‘Icyumba cy’Amategeko’ zirimo “Miseke Igoramye”, “Bakunda Abapfu” na “Nkubona Fo”.

Aba bagabo basoje igitaramo bashimira abitabiriye bavuga ko baberetse urukundo ruhambaye ndetse rutazatuma, babatenguha na rimwe mu buzima kuko aribo bakorera.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *