Mu mboni za Manager Muyoboke Alex, Ngiki ikintu gifasha kwihutisha ubwamamare bwa Islael Mbonyi.

Muyoboke Alex ufasha abahanzi mu bikorwa bitandukanye, yavuze amabanga ane (4) Israel Mbonyi agendana atuma akomeza kuba umuhanzi ukunzwe mu Rwanda no mu Mahanga, aho yemeza ko ikinyabupfura ari cyo cyiza ku isonga

Muyoboke Alex yemeza ko rimwe mu ibanga Israel Mbonyi agira rituma ahora ari umuhanzi ukunzwe mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga, ari ikinyabupfura, Ku bwa Muyoboke, yemeza ko ikinyabupfura agira biri mu bimufasha mu muziki we, cyane ko ngo nta mico mibi wamwumvaho, uretse ibyo kandi, ngo Mbonyi akunda gusenga cyane.

Ati Mbonyi abyuka saa 3h00 agafata gitari agacuranga arimo gusenga, yarangiza akongera akaryama. Mu bige abandi bacuranga bari mu kazi, we abikora rimo no gusenga.”

Yavuze ko ikintu cya gatatu kimufasha, ari uko ari intangarugero mu rubyiruko yaba mu migaragarire ye ndetse n’imyambarire ye, Avuga ko nubwo Mbonyi ari umurokore, ariko adatwarwa cyane n’idini ngo ahore mu ikoti na karuvati.

Ikinti cya Kane Muyoboke yatangaje ubwo yaganiraga na Igihe, ni indangagaciro z’umuco Nyarwanda, kuko ngo Mbonyi yubahiriza  kirazira n’umuco Nyarwanda ku buryo ngo umuntu wese umubonye abona ko ari Umunyarwanda.

Hagati aho, uyu munsi Mbonyi afite igitaramo i Mbarara muri Uganda, nyuma y’uko ku wa 23 Kanama 2024 yakoreye ikindi gitaramo i Kampala cyakubise cyikuzura.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *