Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA rwatangaje ko abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bose bazatangira kujya ku mashuri tariki ya 6 Nzeri 2024.
Inzego z’uburezi mu Rwanda ziherutse gutangaza ko umwaka w’amashuri wa 2024/2025 uzatangira tariki 9 Nzeri 2024, Ni igihembwe cya mbere kizaba kirimo n’abasoje amashuri abanza binjiye bwa mbere mu mashuri yisumbuye, hamwe n’abasoje icyiciro rusange (Tronc Commun) bazaba bimukiye mu mwaka wa kane w’ayisumbuye.
Itangazo NESA yashyize ahagaragara rivuga ko “abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku mashuri gutangira igihembwe cya mbere guhera tariki 6-9 Nzeri 2024.”
Ni mu gihe amanota y’abasoje amashuri abanza n’ayisumbuye azatangazwa kuri uyu wa 27 Kanama 2024, NESA igaragaza ko abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi bahanyura bazajya bategera muri Stade yitiriwe Pele i Nyamirambo.
Dore uko ingendo z’abanyeshuri ziteye