Ubushinjacyaha bwashyikirijwe Dosiye, iregwamo ka kabari kabyinamo inkumi zambaye ubusa.

Dosiye iregwamo nyir’akabari kitwa Viga Edelweiss kabyiniragamo inkumi zambaye ubusa buri buri n’uwagacungaga umunsi ku munsi, yashyikirijwe Ubushinjacyaha kugirango bakurikiranwe mu mizi nyuma yo kutishimirwa na benshi.

Nyuma yuko abantu batandukanye bagaragaje kwinubira cyane ibikorwa bikorerwa mu kabari kitwa Viga Edelweiss gaherereye mu mujyi wa Kigali kabyinamo abakobwa bambaye uko bavutse ndetse barimo bakora ibikorwa by’urukozasoni, RIB yahagurukiye icyo kirego ndetse yamaze kugeza dosiye imbere y’ubushinjacyaha.

Aba bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, dosiye yabo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa 23 Kanama 2024, Amakuru ahari ahamya ko atari ubwa mbere nyiri aka kabari akurikiranyweho iki cyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iperereza ry’ibanze rigararagaza ko abakurikiranywe bakoresha abakobwa mu kabari mu bikorwa by’ubusambanyi bagamije inyungu z’amafaranga.

Yavuze ko uru rwego rwibutsa abaturarwanda cyane abafite ubucuruzi bw’utubari kwirinda ibikorwa ibyo aribyo byose biganisha mu gushakira inyungu mu bandi cyangwa ibindi bikorwa bisa nabyo.

Abaregwa baramutse bahamwe n’icyaha, bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *