Yago Pon Dat yahishuye ko agiye kwimukira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ahunze abanzi be n’ababa muri Show biz batigeze bamwishimira ahubwo bahoze bamurwanya ndetse bakanamuhemukira.
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Innocent NYARWAYA wamenyekanye cyane nka Yago yatangaje ko bitewe n’urwango yeretswe n’abantu batandukanye hafi gushaka kumwivugana, Agiye kwimukira mu gihugu cya Uganda gusa atari uko yanze igihugu cye cy’u Rwanda ahubwo ari ugushaka amahoro arambye.
Ibi Yago yabitangarije ku rubuga rwe rwa X yahoze ari Twitter, ahamya ko agiye guhunga u Rwanda atari urwango ahubwo ari uguhunga abanzi be bifuje kumuhitana, Yago yabitangaje mu nyandiko yise ibaruwa ngufi ariko ifunguye agira Ati :
“Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko kabashatse kunyica mumyaka 4 ishize, nkataka arko ntawanyumvise numwe, Umutima wanjye urababaye cyane arko ntumpamagara nzitaba, kuko data yaragukoreye, mama arakubyarira Uganda ndagusabye umpe ikaze”
Ni kenshi hagiye humvikana induru nyinshi ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Yago Pon Dat ndetse n’abandi banyamakuru bari mu gisata cy’imyidagaduro barimo n’abandi bakoresha Youtube, Ahanini zigaruka ku makimbirane y’abo bose byavugwaga ko uwitwa Yago yibasirwa cyane nabo banyamakuru, abandi bakavuga ko ari ukwiriza kwe kudashira.
Nyuma yuko Yago atangaje aya magambo abenshi bakoresha urubuga rwa X bagiye bamusubiza mu bitekerezo bitandukanye, bamwe bamubwira nabi bavuga ko barambiwe amarira ye. Nawe atariye iminwa yagiye abasubizanya amagambo akakaye ndetse arimo ikinyarwanda kinshi.
Yago ubwo yasubizaga abo yita abanzi be yagize Ati “Akazu kanyu kamaze gusenyuka mu izina Rya Yesu. Umusozi wanyu wamaze kugwa ndavuga abahuriye m’ubugambanyi bise #Showbiz#Gutwika#Prank n’ibindi. Big Energy, STAND UP! Aho nzajya hose muzakomeza kubona Good vibes Only Kdi tuzabamena Big Time, ABA BIG ENERGYYYY SINZABATENGUGA.”