Nyuma y’imyaka 10 ubunararibonye bafite barashaka kubwifashisha mu gufasha ibindi bihugu byo mu mahanga

Birumvikana nk’intambwe idasanzwe! Kuko mu myaka ishize byasabaga amezi atandatu kugirango ku rubuga Irembo hongerwemo serivisi nshya abaturage bakeneye, ariko kuri iyi nshuro bisaba iminsi, kandi hanatangiye ubukangurambaga bugamije gusaba buri wese kwisabira serivisi kuri uru rubuga rumaze imyaka 10.

Ni urubuga rwahaye ijambo n’ubushobozi buri muturage, yaba ari uri imbere mu gihugu ndetse n’abari hanze y’u Rwanda, ku ntego yo gufasha Leta muri gahunda yo kwegereza abaturage serivisi bakenera umunsi ku munsi.

Kugeza ubu uru rubuga ruriho serivisi zirenga 200, kandi hamwe na Internet cyangwa se wifashishijwe umu-Agents wabasha kugera kuri sirivisi ukeneye mu bihe bitandukanye.

Mu gihe cy’umwaka umwe ushize, hatangijwe ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’ bamaze kugera mu turere 20 baganiriza abaturage kuri serivisi bakeneye n’uko bazikorera, ndetse bageze mu Mirenge 145, kandi baganiriye n’abaturage imbona nkubone barenga ibihumbi 129.

Ndetse hafunguwe konti zirenga ibihumbi 261. Mu kwisabira serivisi byatangiriye kuri 25%, ubu bigeze kuri 35%. Mu mibare ubwo ni ukuvuga abantu barenga Miliyoni 3.5 basabye serivisi mu 2023.

Irembo, urubuga rwahinduye ubuzima bwa benshi

Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n’ibikorwa mu Rubuga Irembo, Patrick Gategabondo, yavuze ko mu 2020 bashyize imbaraga cyane mu gukorana n’abantu banyuranye barimo abanyeshuri kugira ngo banoze ikoranabuhanga, byatumye muri iki gihe kongeramo serivisi bifata iminsi mike.

Yavuze ko uko banozaga ikoranabuhanga, ni nako bashyiraga imbaraga cyane mu gushyiraho ba ‘Brand Ambassadors’ barenga 1500 ‘badufasha gukora ubukangurambaga mu kwegera abaturage

Ubu bafite serivisi zirenga 200, kandi barifuza ko zaguka zikanashyirwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza.

Umuyobozi Mukuru muri Irembo ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiliya, Liliose Nyinawinkindi yagaragaje ko mu mezi make ashize ku Rubuga Irembo hongewemo serivisi zirenga 100. Yagaragaje ko uru rubuga rwatangiye mu 2014, hagamijwe ko rushyira serivisi za Leta mu ikoranabuhanga kandi zigeze kuri 223, aho bakorana n’ibigo bya Leta 57.

Ni gute serivisi zishyirwa kuri uru rubuga?

Nyinawinkindi avuga ko ibigo bya Leta bakorana, biba bifite Serivisi byahisemo ko bijya kuri uru rubuga. Ni mu gihe kugirango umuturage abone serivisi rimwe na rimwe bisaba ko ajya kuri ‘Agents’ cyangwa se akabyikorere nka bumwe mu bukangurambaga batangiye muri iki gihe.

Ati “Ariko hariho n’uburyo umuturage ashobora kwifashisha igihe akeneye ubufasha, kandi hariho n’uburyo bw’imbuga nkoranyambaga, mujya mubibona iyo dusubiza abaturage ku bibazo runaka baba bagaragaje. Ariko kandi n’umuturage ashobora kwisabira serivisi mu buryo bwe, ariko hagati aho hari abashobora kumufasha kugirango abone serivisi.’

Yavuze ko binyuze mu buryo bwo gukunda akanyenyeri (*), hariho serivisi nkeya bahisemo babonye ko abaturage bakenera cyane. Harimo nko gusaba kwishyura ubwisungane mu kwivuza, amande waciwe igihe utwaye ikinyabiziga n’ibindi.

Mu bigo bya Leta bikorana na Irembo harimo Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha (RIB), serivisi z’Ubutaka, Polisi, Ubukerarugendo, Minisiteri y’Ubutabera, Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka n’ibindi.

Kuri Serivisi za Polisi hagiye habaho impinduka bitewe n’ibibazo abaturage bagiye bagaragaza. Hahinduwe uburyo abantu basabaga inshuro nyinshi uburenganzira bwo gukora ikizamini cyo gutwara imodoka. 

Ati “Ubu ushobora gusaba gukora ikizamini watsinda ugahabwa ‘Permis’ yawe, cyangwa se watsindwa ukaba wasubira gusaba kongera gusaba. Mbere wasanga umuturage asaba uburenganzira inshuro eshatu, yatsinda izo nshuro ebyiri zisigaye zikamupfira ubusa, ariko nanone arimo no gutwara umwanya w’abantu bashaka gukora mu minsi ya vuba.”

Kuri uru rubuga kandi hanashyizweho uburyo ushobora kongeresha uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ikinyabiziga (Provisoire), kandi hakozwe impinduka zikenerwa muri serivisi z’ubutaka.

Ati “Igipapuro cy’ubutaka gisohoka ku Irembo, ubu si ngombwa ko umuturage ajya ku Murenge gushaka icyangombwa cy’ubutaka […] Izo serivisi turabona ko abaturage bazitabiriye, kandi bazishimiye…”

Umunyamakuru Janvier Iyamuremye wa Inyarwanda.com ni umwe mubatangaje ko akoresha cyane urubuga irembo.gov.rw

Aba-Diaspora batekerejweho ku rubuga Irembo

Nyinawinkindi yavuze ko mu minsi ishize bashyizeho serivisi nyinshi zikenerwa n’abanyarwanda baba mu mahanga, ndetse baranateganya kongera izindi serivisi zizabafasha.

Muri serivisi nshya bongeyemo harimo nk’icyangombwa cyo gusaba kwemererwa kugenda ku munsi w’umuganda, kwemererwa gusarura ishyamba, gusaba ibendera ry’Igihugu n’ibindi.

Impamvu y’itangizwa ry’ubukangurambaga ‘Byikorere’

Uyu muyobozi yavuze ko batangije ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’ mu 2023 kubera y’uko ” twabonaga y’uko uko tugenda twongeraho serivisi ariko nanone hakiri imbogamizi y’uko umuturage abyumva cyangwa abyisangamo yumva ko izi serivisi koko ari ize kandi ko zoroshye kuzigeraho.”

Yavuze ko izi serivisi zashyizwemo zoroheje ubuzima bw’abaturage benshi, ndetse bamwe bibuka uburyo bajyaga bagorwa no kubona icyangombwa cy’amavuko.

Nyinawinkindi avuga ko itangizwa ry’ubu bukangurambaga ryanashingiye ku “kugaragariza umuturage uburenganzira bwe, kuko harimo amakuru ye ndetse n’igihe yaba agiye kureba umu-Agents uko azajya yitwara, navuga ko byaje ari ingirakamaro ku muturage’.

Nyuma y’imyaka 10 ubunararibonye bafite barashaka kubwifashisha mu gufasha ibindi bihugu byo mu mahanga

Ku wa 11 Kanama 2024, Umwami wa Eswatini, Mswati III, yari mu Rwanda aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame, muri manda y’imyaka itanu.

Nyuma y’umunsi umwe, ubwo ni ukuvuga ku wa 12 Kanama 2024, Muswati yasuye Icyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Ikoranabuhanga Irembo, asobanurirwa imikorere yacyo mu guteza imbere imitangire ya serivisi mu buryo bwihuse.  

Icyo gihe, Ambasaderi wa Eswatini mu Rwanda ufite ibiro muri Mozambique, Mlondi Dlamini, yabwiye itangazamakuru ko Umwami Muswati n’ubuyobozi bwa Irembo, barebeye hamwe uko ibihugu byombi byagira imikoranire mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Turashima Leta y’u Rwanda by’umwihariko Ikigo Irembo cyazanye iyi gahunda, ari na yo mpamvu turi kureba uko twagira icyo tucyigiraho ndetse n’u Rwanda nk’igihugu.’’

“Mu by’ukuri bimwe mu byo ibiganiro byacu byagarutseho ni ukurebera hamwe uko hakemurwa ibibazo bijyanye n’ihuzanzira ry’ikoranabuhanga, binyuze mu bufatanye nk’uburyo ibihugu bya Aziya byihuza muri iyo nzira. U Rwanda hari aho rumaze kugera, tuzarwigiraho duhereye kuri ibyo byagezweho nibiba ngombwa ko habaho ayo masezerano y’ubufatanye muribyo tuzabikora, ni nabwo buryo.”

Patrick yabwiye InyaRwanda ko bamaze gusurwa n’abayobozi banyuranye “kubera ko uko Irembo ryubatse, ntabwo ryubatse kugirango ribashe gukemura ibibazo by’abanyarwanda gusa, ibitekerezo dufite n’uko tubitanga, ni uko ibyo tubaka bishobora gufasha, tukabijyana n’ahandi, bikabafasha.”

Yavuze ko serivisi zikenerwa n’abanyarwanda, ari nazo uzasanga zikenewe no mu bindi bihugu by’Afurika no mu bindi bihugu biri mu nzira y’Amajyambere. 

Ati “Twagize umugisha wo gusurwa n’Umwami, buriya iyo Umwami agusuye biba ari ikintu gikomeye, yaba ibyo biganiro no kugira ngo tugire aho tugeza no kugira ngo tubone uko tubibagezaho. Dutekereza ko nitubibagezaho, ntibazaca mu bibazo nk’ibyo twaciyemo mbere.”

Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n’ibikorwa mu Rubuga Irembo, Patrick Gategabondo, yatangaje ko bafite gahunda yo gufasha n’ibindi bihugu kugerwaho na serivisi n’ikoranabuhanga bitangwa n’Urubuga Irembo
Umuyobozi Mukuru muri Irembo ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiliya, Liliose Nyinawinkindi, yagaragaje ko mu myaka 10 ishize, umubare w’abantu bisabira serivisi ku Rubuga Irembo wiyongereye, kandi imibereho y’abajenti yarazamutse

Umunyarwenya Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya aganira n’Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n’ibikorwa mu Rubuga Irembo, Patrick Gategabondo

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge yishimiye gahunda iyaguka rya serivisi zitangwa n’urubuga Irembo

Umunyamakuru Mutesi Scovia yagaragaje ko hari ibyo kwishimirwa kuko urubuga Irembo rufasha abaturage kubon serivisi mu buryo bworoshye
Ubuyobozi bw’Urubuga Irembo butangaza ko kugeza ubu hamaze gushyirwaho serivisi zirenga 200, kandi bazakomeza kuzongera 

Abajenti barenga ibihumbi 5 mu gihugu, bafasha abaturage gusaba serivisi- ariko kandi bakangurirwa kubyikorera 

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, Nkusi Arthur yitabiriye gahunda za Irembo zigamije kumenyekanisha serivisi batanga

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *