Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda iravuga ko kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge habereye impanuka yo mu muhanda ikanganye ariko ntihagira umuntu uhasiga ubuzima.
Iyi modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange (Coaster) yavaga i Kigali ijya i Karongi.
Amakuru avuga ko iyi mpanuka yaturutse ku ikamyo yari itwawe n’umushoferi witwa Byiringo Andre wavaga Muhanga yerekeza Kigali ageze Kamonyi ata umukono we agonga iyi modoka ya ‘Coaster’.
Radio Isangano ivuga ko iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu batanu ku buryo bukomeye abandi 13 bakomereka ku buryo bworoheje.
Polisi ivuga ko iyi kamyo itwara amavuta yavaga i Muhanga ijya i Kigali yagonze imodoka itwara abagenzi yavaga i Kigali yerekeza mu karere ka Karongi.
Igishimishije nuko nta witabye Imana,nkuko polisi yabitangaje.