Polisi igiye gushyira ibyapa biranga ahari ‘Camera’

Polisi y’Igihugu yatangaje ko igiye gushyira ibyapa biranga ahari Camera zo mu muhanda mu rwego rwo gukuraho urujijo.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2023, mu kiganiro polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Ubugenzacyaha.RIB, bagiranye n’itangazamakuru. 

Ni ikiganiro kitabiriwe na Minisitiri w’Umutekano  Gasana Alfred ndetse n’uw’ubutabera akaba n’intumwa ya leta,Dr. Emmanuel Ugirashebuja.

Mu bihe bitandukanye abatwara ibinyabiziga bakunze kwinubira  ko polisi ihisha za ‘Camera’ zo mu muhanda, bakandikirwa batabizi.

Umuyobozi Mukuru wa wa Polisi,IGP Felix Namuhoranye, asubiza iki kibazo, yavuze ko mu rwego rwo gushyiraho umucyo kuri iki kibazo cyakunze kwinubirwa, yatangaje ko hari gahunda yo gushyira ibyapa biranga ahari Camera.

Ati “ Turiho turacapisha ibyapa byinshi cyane bibwira aho camera aho ziri .Ikigenderwa sino kugira ngo bakubwire aho camera iri kugira ngo ugende buhoro,nuharenga wihute.Ahubwo ni ukugira ngo dukureho ni urwo rujijo,ntabwo ducuruza amakosa.”

IGP Namuhoranye avuga ko usibye kuba camera ikoreshwa mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, hari gahunda yuko mu minsi iri imbere izajya yifashishwa mu bijyanye  no kumenya niba ikinyabiziga gifite ubwishingizi, umushoferi  avugira kuri telefoni n’ibindi .

Umuyobozi wa Polisi   ati “Mu gihe kiri imbere izajya imenya ko imodoka igenda idafite ‘Controle technique’,imodoka igenda nyirayo avugira kuri telefoni cyangwa atambaye umukandara.”

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *