Miss Mutesi Jolly yagize icyo avuga ku mashusho yababaje benshi

Mutesi Jolly wabaye Miss w’u Rwanda, yagize icyo avuga ku mashusho amaze iminsi acicikana bivugwa ko ari umugabo wari ugiye kwica agonze umugore we, avuga ko ibi bidakwiye kwihanganirwa.

Ni amashusho amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, yanavuzweho n’umunyamakuru Scovia Mutesi ufite YouTube Channel igaruka ku makuru nk’aya y’ibi bicicikana.

Uyu munyamakuru yavugaga ko ari umugabo washatse kugonga umugore we ngo amwivugane, amuziza amakimbira bafitanye ashingiye ku mitungo.

Avuga kandi ko uyu mugabo yaje gutabwa muri yombi ariko akaza kurekurwa, ku buryo atumva uburyo yarekuwe.

Hari aho agira ati “Ariko mutekereze kuba RIB yaratinyutse kurekura uriya mugabo ireba iriya video?”

Ni amashusho agaragazamo umugore abanza kuvugana n’umuntu wari mu modoka [bivugwa ko ari umugabo we] ubundi uri mu modoka agasa nk’uwigira imbere akabanza kugonga indi yari iparitse mu gipangu, agasubira inyuma ashaka kugonga uwo mugore ariko Imana igakinga akaboko, akagonga urukuta rw’igipangu.

Aya mashusho bigaragara ko yafashwe na camera z’umutekano umwaka ushize wa 2022, yagiye agarukwaho n’abantu banyuranye ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko uwakoze ibi washakaga kwiyicira umugore we, akwiye kubiryozwa.

Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda wa 2016, na we yagize icyo avuga kuri aya mashusho, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X.

Mutesi Jolly yagize ati “Ibi bintu ntibikwiye kwihanganirwa kandi birakomeye. Gusa nizera inzego zacu z’ubutabera, ko zizabisuzuma kuko zidashobora kugira icyo zihanganira ngo kibe zirebera.”

Miss Jolly yakomeje avuga ko ibintu nk’ibi biramutse bibaye ntigagire igikorwa n’inzego, byaha icyuho ababikora kubikomeza.

Ati “Nta muntu n’umwe ukwiye guhohoterwa bene aka kageni. Umutima wanjye urashavuye ku bw’uyu mugore.”

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *