Polisi y’Igihugu igiye gukora umukwabu wo gushaka liquor store na alimentations zahindutse utubari mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Muri iyi minsi mu Rwanda hari gahunda ya Tunywe less murwego rwo gukangurira abantu kunywa murugero, arinako leta yafashe ingamba zo kugabanya amasaha yo kuba utubari dukora mugicuku.

nubwo habayeho izo ngamba ariko abantu ntibibabuza kunywa ndetse nanyuma yayo masaha aho usanga bicaye bakoze udutsiko barimo barisoma ntacyo amasaha ababwiye.

ni muri urwo rwego umuyobozi mukuru wa police y’u rwanda IGP Felix Namuhoranye yavuze ko Polisi y’Igihugu yongereye imbaraga mu mukwabu wo gushaka liquor store na alimentations zahindutse utubari mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Ati “Mumaze kumva liquor store, alimentation zahindutse utubari. Niba hari umuntu utakwihisha ni uwasinze. Umusinzi uri muri alimentation hari isaha zigera volume ikagenda izamuka, agatangira kwigisha amateka y’intambara atarwanye. Liquor store ihinduka akabari gute? Turi mu mukwabu ukaze. Umuntu ufite liquor store/alimentation yahinduye akabari. Turaje, tuje kugushaka.’’

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *