Ruhango: Abapolisi babiri baguye mu mpanuka

Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, iratangaza ko abapolisi babiri bari kuri moto bava mu Karere ka Muhanga berekeza mu Karere Ruhango, baguye mu mpanuka ya moto yagonze ikamyo yapfiriye mu muhanda.

Ni impanuka yabaye mu ma saa kumi z’urukerera kuri uyu wa 05 Ukwakira 2023, mu Murenge wa Ruhango Akagari ka Buhoro Umudugudu wa Nyarutovu, ubwo abo bapolisi bari kuri moto AG100 ifite purake RF 112L, bagonze iyo kamyo Mercedes Benz ifite purake RAF734C, yari ihagaze ku ruhande rw’umuhanda, kubera ikibazo tekiniki yahagiriye.

Amakuru atangazwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko moto yari itwawe na AIP Jean Felix Ngaboyimana ari kumwe na PC Musabe Fred, bose bakoreraga mu Karere ka Ruhango.

Agira ati “Imirambo yabo yajyanywe ku bitaro bya Kabgayi, iperereza ryatangiye ngo turebe icyihishe inyuma y’iyo mpanuka, naho ku bijyanye no kuba bari bagiye mu kazi nabyo buriya turaza kubimenya”.

Ku kijyanye no kuba imodoka yapfiriye mu muhanda hari igihe igomba kumara bakayikora ikahava, cyangwa ikikorerwa n’imodoka zabugenewe (break down), kugira ngo idateza ibibazo ku bindi binyabiziga, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko iyo modoka yari iparitse ku ruhande rw’umuhanda, kandi itari ihamaze igihe kinini.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *