Abagore benshi bakunze kugerageza imbaraga z’umubano barimo, Kugirango bamenye neza niba mugenzi wabo, Ari mu bwoko bw’Abasore cyangwa Abagabo bifuzaga ndetse baha agaciro, Ahanini banashaka kumenya imico yabo, no gusuzuma uburyo bitondera ibyo akeneye mu mubano.
Abagore benshi ntibashobora kwerekana ko barimo kugerageza umusore cyangwa umugabo, kandi bakora iri suzuma n’imyitwarire mu bihe byihariye. Ibizamini n’uburyo butazwi ku bagore, bakoresha bari kwiga ku byerekeye umufatanyabikorwa wabo mu rukundo, byose bikurikire muri iyi nkuru.
Abagore benshi cyangwa Abakobwa bashobora kwifuza kwizera ko mugenzi wabo mu rukundo, yita kandi ashaka kubana nabo. Ariko nanone bakaba babifitemo umutekano muke, Ahanini biturutse ku gutinya gutereranwa.
Ibi bizamini ariko nanone ntibishobora kwereka abagore ibyo bashaka kumenya byose kuri uwo musore cyangwa umugabo. Wenda bishobora kubafasha kugira imwe mu mico bamenya iranga abo bakunzi babo,
Ariko ntushobora kubyishingikirizaho rwose kuko byanahinduka cyangwa ugasanga waranibeshye. Mu buryo nk’ubwo, irinde kurenga imipaka cyangwa kubabaza ibyiyumvo bya mugenzi wawe ngo uri mu isuzuma mukobwa nawe mugore.
Gusa ariko nidukoma urushyo dukome n’ingasire, Si abagore gusa cyangwa abakobwa bajya bakora isuzuma cyangwa igerageza ku bakunzi babo gusa, Kuko n’Abagabo babikora cyane, Abagabo bo bakoresha amayeri atandukanye, nubwo amwe n’amwe ari asanzwe buri wese aba azi.
1. Ese kuki Abagore bakora igerageza bashaka kumenya uwo bakundana n’uburyo bamwizera : Umugore aho ava akagera ukeneye kujya mu rukundo rwa nyarwo, Ntabwo ashobora kwemera ibisubizo umuhaye akubajije gusa, Ahubwo aba anakeneye no kubyibonera ubwe binyuze muri uko kukugenzura iki ucyumve nk’ukuri.
Ubushakashatsi bwerekana ko abagore bakururwa cyane n’ubushobozi bw’Abagabo, burimo ubushobozi bwo kwibeshaho n’imiryango yabo, Bifuza urukundo n’umuntu ushobora kubafasha no kubatera inkunga mu buzima buzima bwabo barimo n’ubwahazaza.
Umugore aho ava akagera ashishikazwa cyane no kubona umufatanyabikorwa we mu rukundo abasha kwita kumuryango we. Bagerageza abagabo kugirango barebe ko bafite ubushake bwo kwigomwa kugirango babiteho n’imiryango yabo.
2. Iyo akugerageza akoresheje imbuga nkoranyambaga zawe : Akenshi Abagore cyangwa Abakobwa bacyeneye gukunda bya nyabyo, bakunda kugenzura ibyo abafatanyabikorwa babo bakora ku mbugankloranyambaga, Ahanini banagamije kureba ko nta bandi bakobwa bari kwikundira bakaba bababeshya.
Akenshi uzasanga areba inyandiko utanga n’ibitekerezo utanga kuri izo mbuga. Abagore nanone iyo bari gukora iryo genzura ku mbuga nkoranyambaga baba bakeneye cyane ko umukunzi wabo nabo yabagarukaho cyane akabandika mubyo yandika kugirango babone neza ko bamuteye ishema.
3. Kumumenyekanisha mu nshuti zikunda gucira abantu imanza n’imiryango irobanura : Iri genzura naryo uzasanga Abakobwa bajya barikoresha Abasore bashaka ko bakundana, Niba umugore akumenyekanishije mu nshuti ze zizwiho guca imanza ku bantu,
Aba acyeneye kumva mbere na mbere icyo bo bahise bakubonaho kugirango nacyo agifatire umwanya wo kukigenzura. Akenshi uzasanga abaguterereza kugirango anarebe uburyo ubyitwaramo mu gihe barimo baguhata ibibazo ku buzima bwawe n’intego ufitiye inshuti yabo.
4. Kukubwira ko yagize umunsi mubi cyangwa yumva atameze neza : Umugore ashobora kuvuga ko afite umunsi mubi cyangwa yumva arwaye, Arimo gukora ibi kugirango arebe niba uwo mukunzi we azareka izindi gahunda yari afite akaza kumwitaho, Iki ni ikizamini cyo gusuzuma ukwihangana kwawe, kandi niba uzatanga umwanya wawe uwuguranye izindi gahunda wari ufite.
5. Gushyiraho amananiza mu gushaka kubonana nabo : Buriya Akenshi Abagore bashaka kureba niba witeguye gukora ibishoboka byose kugirango ubarebe kandi umarane umwanya nabo. Hari igihe rero biba ngombwa ko bazavuga ko bahuze,
Cyane cyane iyo bazi ko ubishaka cyane kandi wabibasabye. Ibi rero babikora bagirango barebe uburemere uha icyo gikorwa cyo guhura nabo ndetse n’umuhate wawe mu kubasaba ikindi bamenye neza kwinginga kwawe kungana iki ?