Masaka: Hafunguwe ku mugaragaro inyubako nziza, y’ikigo cy’ubushakashatsi ku ndwara ya Kanseri.

Mu karere ka Kicukiro, i Masaka huzuye inyubako nziza cyane izakora serivisi z’ubushakashatsi ndetse ndetse n’amahugurwa ku ndwara yugarije abantu ya Kanseri.

Igikorwa cyo gufungura no gutaha iyi nyubako nshya cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukwakira 2023, i Masaka mu Mujyi wa Kigali mu muhango watambukaga kuri terevisiyo y’igihugu RTV ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Hafunguwe ku mugaragaro iyi nyubako nshya yuzuye, itwaye atari macye, ikazakoreramo ishami rya Afurika ry’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Amahugurwa ku ndwara ya kanseri ifata urwungano ngogozi (IRCAD Africa).

Ni umuhango kandi witabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze ahari kubera umuhango wo gufungura iri Ishami rya Afurika ry’Ikigo cy’Abafaransa gikora ubushakashatsi mu buvuzi muri Afurika, IRCAD Africa.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *