Ed Sheeran yashyize ku musozo, imirimo yo gucukura Imva ye azashyingurwamo.

Umuhanzi w’umunyamerika wamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye ku Isi yose, yamaze gushyira ku musozo imirimo yo gucukura imva ye azashyingurwamo mu gihe azaba atakirimo umwuka w’Abazima.

Umuhanzi wakunzwe cyane, Sheeran we ubwe yitangarije ko yarangije gucukura imva ye ndetse ngo ayicukura mu mbuga ye ku buryo icyo ategereje ari umunsi urupfu ruzaza rukamutwara. Ed Sheeran yavuze ko imva ye iteguye neza ngo na cyane ko irimo n’amabuye n’ibindi byo gutuma ikomeza kumera neza.

Uyu muhanzi Yagize ati: ”Icyo navuga ni uko imva yo nayirangije kandi iri mu mbuga yanjye kandi itindishijwe amabuye akomeye rwose. Ubwo rero umunsi nugera nkagenda, ikizaba gisigaye ni uko nzashyirwamo ahongaho”

Ed Sheeran yatangaje ko atekereza ko iyo mva ariyo azashyinguramo, Abo mu muryango we cyangwa abana be aribo Lyra na Jupier yabyaranye na Cherry Seaborn bakazaba bamuherekeza mu cyubahiro muri iyo mva yicukuriye.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *