Icyo igisirikare cy’Uburundi cyatangaje nyuma yo gushinjwa kubogama kikarwanya M23

Igisirikare cy’u Burundi cyagize icyo kivuga nyuma y’iminsi Ingabo zacyo zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zishinjwa kurenga ku nshingano zazijyanye zikabogamira kuri Guverinoma ya Kinshasa.

Mu itangazo ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Burundi, ryashyizweho umukono n’umuvugizi, Col. Biyereke Floribert, havuzwemo ko “kuva abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu by’Umuryango wa EAC bemeza kohereza ingabo gushyigikira Guverinoma ya repubulika ya Demokarasi ya Congo kugarura amahoro muri kiriya gice cy’igihugu, u Burundi bwohereje ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru muri Werurwe 2023,”

Iri tangazo rirakomeza rivuga ko “ingabo z’u Burundi zikora ubutumwa bwazo zikurikije amategeko agenga ingabo za Afurika y’Iburasirazuba (EACRF).

Ku mabwiriza y’ubuyobozi bw’izo ngabo z’akarere, ingabo z’u Burundi zikora ubutumwa burimo: kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, gutuma habaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu bwisanzure ku mihanda iri aho zishinzwe gukorera. Zikora ubutumwa bwazo zubaha bidasubirwaho manda y’Ingabo z’Akarere ka EAC.”

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi yatangaje ibi nyuma y’aho umutwe wa M23 wari wasohoye itangazo rishinja Ingabo z’u Burundi zoherejwe mu burasirazuba bwa Congo kuba zirimo gufatanya na FARDC, FDLR, Nyatura n’indi mitwe bikorana, mu bitero ikomeje kugabwaho mu bice bitandukanye.

Ni nyuma y’uko kandi Igisirikare cy’u Burundi giherutse gushyira mu maboko ya FARDC igice cya Mushaki M23 yari yavuyemo ikagisigira Ingabo za EAC mu rwego rwo kubahiriza ibyifuzo by’abakuru b’ibihugu bo mu karere.

Igisirikare cy’u Burundi mu itangazo ryacyo ariko gikomeza cyemeza ko aho abasirikare babo bari hose mu burasirazuba bwa Congo bishimirwa n’abaturage barinda ikibi cyose cyabagera harimo no kurinda ibyabo gusahurwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Itangazo risoza ryemeza ko abasirikare b’u Burundi zikorera ahantu hose n’igihe cyose kinyamwuga, ngo ikaba ari imwe mu ndangagaciro z’ingenzi z’Igisirikare cy’u Burundi.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: FRATERNE MUDATINYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *