Apotre Yongwe bimurangiriyeho, Ubushinjacyaha bwifatiyemo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko dosiye ya Harerimana Joseph, uzwi nka Apôtre Yongwe, ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Uyu mugabo yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2023, Afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe dosiye ye yari itegereje gutunganywa ngo yohererzwe mu Bushinjacyaha.

Harerimana Joseph wamamaye nka Apotre Yongwe akurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ni no mu gihe kandi itegeko riteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Mu gihe Apotre Yongwe wamaze gutangirwa Dosiye mu bushinjacyaha, Azaba ahamijwe n’Urukiko iki cyaha azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *