Indwara ya Pseudobulbar Affect (PBA), itera umuntu kutabasha kugenzura ibyiyumviro bye, Akarangwa no gaseka cyangwa akarira n’igihe bitari ngombwa, Uyiziho iki benshi ntibayi?
Iyi ni indwara ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo gukomereka ku bwonko, guturika k’udutsi two mu bwonko, cyangwa kwibasirwa n’indwara yo kwibagirwa, kugira ikibyimba ku bwonko, kuba urwaye igicuri n’izindi zitandukanye.
Ikigo gikora ubushakashatsi ku buzima bwo mu mutwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, National Institute of Health, Muri 2012 cyatangaje ko nta muti uhari wihariye wo kuvura iyi ndwara ariko ko bidasobanuye ko uyirwaye yabaho aseka cyangwa arira buri gihe,
kuko ibimenyetso byayo byiyongera cyangwa bikagabanuka buri uko uyirwaye yivuje.
Abahanga bagaragaza ko iyi atari indwara yo mu mutwe ahubwo ko bihuzwa no kuba, Umuntu afite ihungabana ry’urwungano rw’imyakura, bigahungabanya amarangamutima ye bikamutera guseka cyangwa akarira n’igihe bitari ngombwa.
Abayirwaye bagira ikibazo cyo guhindagurika kw’amarangamutima muri rusange, ku buryo umuntu ashobora no kwibasirwa n’umujinya mwinshi n’agahinda gakabije, bikaza nta mpamvu isobanutse ibiteye.
Urubuga rwa Cleveland Clinic muri 2022 rwagaragaje ko abantu bari hagati ya miliyoni ebyiri na zirindwi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barwaye iyi ndwara ya Pseudobulbar Affect (PBA), Naho 48% muri bo bakaba barayitewe n’ibikomere byo ku bwonko bagize mu gihe cyatambutse.