Madamu Jeanette Kagame yishimiye kongera guhura n’abo bahoze bigana mu mashuri yisumbuye mu Burundi kuri Lycee Clarte Notre Dame [ubu cyitwa Lycee Vugizo] mu myaka ya 1977-1978.
Aba biganye mu mwaka wa 4A w’amashuri yisumbuye aho Madamu Jeanette Kagame yari atuye ahitwa Ngagara icyo gihe.
Madamu Jeanette Kagame yageze mu Burundi yitabiriye inama yo mu rwego rwo hejuru yiga ku iterambere rishingiye ku mugore.
Muri iyi nama,yashimye ibikorwa bigamije iterambere rirambye no kwita ku baturage binyuze muri Fondation Umugiraneza, yashinzwe na Angeline Ndayishimiye byanatumye ahabwa igihembo cy’Ishami rya Loni ryita ku Baturage.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nta gushidikanya ko kuboneza urubyaro no kurwanya imirire mibi bikeneye ko abantu bo mu nzego zitandukanye babigiramo uruhare kandi ko bitagarukira ku gushyira intera hagati y’imbyaro ahubwo ari ukwita ku hazaza heza.
Yagarutse ku buryo igwingira mu mikurire y’abana no gucika intege k’ubudahangarwa bw’umubiri bigira ingaruka ndetse bibuza abana amahirwe menshi haba mu by’uburezi, imibanire n’abandi no kugeza bageze mu nzego z’imirimo.
Ati “Twemeranya ko kugira imiryango mito bifite ibyiza byabyo cyane cyane kubona umwanya uhagije n’ibikenewe mu kuyitaho, uburezi bwiza bukagera kuri buri mwana bikagira ingaruka nziza ku iterambere.’’
Yashimangiye ko umwana wese rwose ari umugisha kandi ko nta kindi kintu kinezeza umubyeyi nko gushobora gusubiza ibyifuzo by’uwo yabyaye.
Jeanette Kagame, wavukiye kandi agakurira mu Burundi, yamaze igice kinini cy’ubuzima bwe aba muri uriya Mujyi muto i Bujumbura.
Mu byaganiriwe harimo ibijyanye no kuringaniza urubyaro, kurwanya imirire mibi,no gucubya ubwiyongere bukabije bw’abantu.
Iryo huriro ryitabiriwe n’abagore b’abakuru b’ibihugu bitatu; Jeannette Kagame, wa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda,Rachel Ruto wa Kenya, na Mariam Mwinyi wa Zanzibar.
Abandi bitabiriye iyo nama ni abahagarariye imiryango mpuzamahanga nka ONU , ubumwe bw’Afurika, UNICEF n’abandi.