Uganda: Mike Kayihura azaririmba mu gitaramo cya Azawi, cyo kumurika alubumu ye ya kabiri yise ‘Sankafo’

Umuhanzi wo mu Rwanda Mike Kayihura nk’umwe mu bafatanyabikorwa ba Azawi kuri alubumu ye ya kabiri, Azaririmba mu gitaramo cye cyo kumurika iyi alubumu muri Uganda.

Nyuma yo kumurika alubumu ye ya mbere mu 2021 yise ‘Umuziki nyafurika’, umuhanzi Azawi wo muri “Swangz Avenue”, yatangaje ko umuhanzi nyarwanda Mike Kayihura ari ku rutonde rw’abahanzi bazitabira igitaramo cye cyo kumurika alubumu ye ya kabiri yise ‘Sankafo’.

Azawi ni umwe mu bahanzi batajya batenguha abakunzi babo mu kazi, Uyu muhanzi yari amaze iminsi ateguje abakunzi be iby’iyi Alubumu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ubwo yifataga amashusho ababwira ko iyi Album yamaze kurangira hasigaye uruhare rwabo.

Yagize Ati “Album yararangiye, Rero nizere ko mwese abafana mwiteguye kubyinana nanjye ivumbi rigatumuka”

Azawi azwiho kugira indirimbo zifata ku mutima wa benshi mu bazumva, mu njyana ziriomo Dancehall na Pop. Mu ndirimbo ziri kuri iyi alubumu harimo izo yafatanije na Konshens ndetse na Sauti Sol.

Ikinyamakuru Mbu Ug cyo muri iki gihugu cya Uganda, cyanditse ko iyi alubumu izibanda ku hahise h’uyu muhanzi no kuri ejo hazaza heza. Indirimbo 10 muri 16 ziri kuri iyi Alubumu zakozwe na Producer Bang Boi, nk’umwe mu banyeshuri ba Swangz Avenue bihugura mu mwuga wo gutunganya umuziki {Production}

Hari kandi Producer Artin Pro, Groovy World, na Steve Keys nabo bakoranye na Azawi kuri iyi Album ye “Sankafo” Album ya mbere ya Azawi yarakunzwe cyane bituma amenyekana muri Afurika nk’umuhanzi ukiri muto kandi utanga ikizere,

Ubu ni umwe mu bahanzi bahatanira ibihembo bya “Trace Awards” hamwe n’abahanzi b’ibyamamare bo muri Afurika y’Iburasirazuba mu cyiciro kimwe.

Mike Kayihura nk’umushyitsi wa Azawi, Acumbikiwe muri hoteri ya Uganda Serena, Nk’umwe mu bafatanyabikorwa kuri iyi alubumu, Ni mu gihe kandi igitaramo cyo kumurika alubumu “Sankafo” ya Azawi, kizaba ku ya 20 Ukwakira 2023, muri Serena Hotel Uganda.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *