Arabacecekesheje, Yago Pon Dat yisanze mu bahanzi 4 bahataniye igihembo cy’umuhanzi mushya mwiza w’umwaka.

Uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru, Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago mu itangazamakuru ndetse na Yago Pon Dan mu muziki atangiye vuba, Yongeye gucecekesha iminwa ya benshi batamukunda ndetse bavuga ko akwiye kureka umuziki kuko atabishoboye.

Ibi Yago yabishimangiye ubwo yisangaga ku rutonde rw’Abahanzi bane barimo, Linda Montez, Shemi na Malani Manzi bashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bahataniye igihembo cy’umuhanzi mushya mwiza w’umwaka (The Best New Artist) mu bihembo bya Isango na Muzika (IMA Awards) 2023.

Ibi bihembo bitegurwa n’Ubuyobozi bwa Radio na Televiziyo Isango Star, bigiye gutangwa ku nshuro ya gatanu ndetse byarongerewe ingufu cyane cyane mu byiciro bibigize byagiye byiyongera ugereranije n’umwaka ushize aho harimo ibyiciro umunani gusa.

Ibyiciro by’abazahatana uyu mwaka birimo Best Male, Best Female, Best New Artist, Best Gospel Artist, Song of The Year, Best Video Director, Best Music Producer, Best Collaboration.

Ni mu gihe kandi Isango Star yamaze gutunganya urubuga rwa internet www.ima.rw ruzafasha abahanzi kubona amakuru yose yerekeye ibi bihembo uko abahanzi bagiye bahatana kuva byatangira mu myaka itatu ishize.

Ni ibihembo biteganyijwe kuzatangwa ku wa 17 Ukuboza 2023, Yago yakoze indirimbo zitandukanye zirimo “Suwejo, Si swingi, True Love, Naremeye afatanyije na Bushali, Orginal Copy” iri mu zikunzwe cyane ndetse n’izindi,

Ariko akaba umwe mu bahanzi batiyumvwamo n’abantu benshi kuko usanga bamwibasiye cyane ku mbug nkoranyambaga bavuga ko umuziki atari ibintu bye ahubwo akwiye kwisubirira mu itangazamakuru.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *