X yahoze ari twitter yatangije gahunda yo kwishyuza abayikoresha bashya mu bihugu 2 byo muri Asia.

Urubuga rwa ‘X’, rwahoze rwitwa Twitter, rwatangaje ko abantu bashya barukoresha muri Nouvelle-Zélande na Philippines bazajya bishyura idorari 1 ku mwaka mu kohereza ubutumwa kuri uru rubuga.

Bishatse kuvuga ko mu gihe utangiye gukoresha X muri ibyo bihugu ariko ntutange $ 1, uzemererwa gusa gusoma ubutumwa bw’abandi ariko wowe ntiwandike ibyawe ushaka,

Ni gahunda X yatangije izwi nka “Ntabwo ari Robot” igamije guca intege abantu bakundaga gukora konti zimpimbano, gukwirakwiza ibihuha, gutera abandi n’ibindi.

Ku bashaka gufungura konti nshya muri Nouvelle-Zélande no muri Filipine, azajya abanza kubazwa nimero ze za terefone mbere yo guhabwa konti ya X, Gusa ntihatangajwe impamvu kwishyuza byatangiriye mu bihugu bibiri gusa n’impamvu ari bishya ku bantu bamwe na bamwe.

Umuyobozi Mukuru wa Twitter, Elon Musk yatangaje ko amafaranga bashyizeho aribwo buryo bwiza bwo gukumira abihisha inyuma y’amazina atari ayabo kuri X, bagatangaza ibihuha cyangwa bakibasira abandi.

Ati “Ntabwo bizahagarika abakoresha konti zitari izabo burundu ariko bizajya bigorana inshuri igihumbi kuba wabeshya abantu kuri uru rubuga.”

Mu minsi ishize X yashyizeho ubundi buryo bwo kwishyuza abayikoresha $8 ku kwezi, mu gihe bashaka gukoresha urwo rubuga bamamaza cyangwa bakorera amafaranga. Ni uburyo buzana n’akamenyetso kazwi nka ‘Blue Tick’ kemerera ugafite gukosora ibyo yatangaje ndetse no kwizerwa n’abamukurikira ku byo abatangariza.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *