Imana ihora ihoze, KNC yiyemeje gufasha umwana w’Umunyarwanda wimwe amahirwe yo kujya mu cademy ya Buyern Munich

Perezida wa Gasogi KNC Imfurayiwacu yakiriye Iranzi Cedric, watsindiye kwinjira muri Academy ya Bayern Munich akirengagizwa, amuha ibikoresho by’ibanze by’imyitozo.

Uyu mwana yakiriwe mu ikipe n’Umutoza Mukuru wa Gasogi w’Abanyezamu Jean Claude Maniraguha n’Uhagarariye Siporo muri APAER, Khan Uwineza, Ndetse  ahita ajyanwa ku ishuri gukomeza amasomo ye ari nako agomba gukurikiranwa mu mpano ye mu mupira w’amaguru.

Ni mu gihe ikibazo cy’uyu mwana cyari kimaze igihe kivugisha abantu benshi bakunda umupira w’amaguru, Aho banengaga cyane ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, bavuga ko ikibazo cyagaragaye kuri uyu mwana kitari icyo kumwimisha amahirwe nk’ayo aboneka gacye.

Ni ikibazo kirukanzwemo n’umubyeyi w’uyu mwana avuye mu karere ka Huye akaza mu mujyi wa Kigali gukurikirana iki kibazo ariko bikaba iby’ubusa ntagikemurirwe kuko yarize amarira agakama ntacyo afashijwe.

Uyu mwana bivugwa ko yari yatoranijwe nk’umwana ufite impano y’umupira w’amaguru akaba yaragombaga kujya gukomereza amasomo ajyanye na ruhago mu Budage mu ikipe yo mu kiciro cya mbere Bayern Munich ariko FERWAFA ikaza kumukura ku rutonde bitewe nuko yavugaga ko atujuje imyaka bakeneye.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *