Hirya no hino mu mujyi wa Kigali ndetse no mu mpande zawo, Inkuru zihari ni ibitaramo bya Trace Awards bigiye kubera mu Rwagasabo ku nshuro ya mbere, Ari nako abahanzi bamwe na bamwe batangiye gusesekara mu mujyi wa Kigali hakiri kare.
Uko ibi birori bikomeza kwegereza ni nakoimyiteguro irimbanyije kandi iri kugana ku musozo, Ni nako abahanzi b’ibyamamare bakomeje kugenda bagera mu Rwanda mu byiciro batangira imyiteguro.
Trace Awards, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yagaragaje ko abahanzi barimo Maria Borges umunyamideli uzaba ayoboye ibi birori, Nomcebo Zikode wamamaye mu ndirimbo Jerusalema, Umuraperi Plutónio wo muri Portugal, Jux wo muri Tanzania ndetse n’abandi bamaze kugera i Kigali.
Bamwe mu bahanzi nyarwanda bagomba gutaramira abanyarwanda kuri uyu munsi barimo abahanzi bakomeye Bruce Melodie, Bwiza, Ariel Ways, Kenny Sol na Chriss Eazy, bose bakaba baratoranijwe guhagararira u Rwanda mu birori byo gutangiza ibihembo bya Trace Awards muri Afurika bizabera i Kigali, mu Rwanda kuri BK Arena.
Aba bahanzi n’abandi bakomeje kugera i Kigali bitezwe mu birori byo gutanga ibihembo mu muziki byateguwe na Trace Group isanzwe ifite televiziyo ya Trace.
Byibuza abahanzi 50 ni bo bitezwe gutaramira i Kigali muri ibi birori, muri aba hakabamo abafite amazina akomeye yaba muri Afurika no hanze yayo.
Trace Awards and Festival ni igitaramo giteganyijwe tariki 20- 22 Ukwakira 2023. Ibi birori bizabamo ibikorwa bitandukanye birimo ibyo kwerekana imideli, ibiganiro na ba rwiyemezamirimo, igitaramo nyamukuru kizaba ku wa 21 Ukwakira ndetse n’igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba ku wa 22 Ukwakira 2023.
Muri ibi bihembo umuziki wo muri Afurika y’Iburengerazuba cyane uwo muri Nigeria ni wo uyoboye mu guhatana mu byiciro byinshi.
Harimo abahanzi bo muri iki gihugu bari guhatana mu byiciro birenze kimwe nka Burna Boy, Ayra Starr, Davido, WizKid, Tiwa Savage, Yemi Alade, Fireboy DML na Rema.
Kuri ubu amatike yo kwinjira muri ibi birori akomeje kugurishwa ku bifuza kuzajya kwihera ijisho abahanzi bakomeye bategerejwe gutaramira i Kigali.
Itike yo kujya mu bitaramo bizaherekeza iri serukiramuco no gutanga ibihembo ni 20.000 Frw, 25.000 Frw na 30.000 Frw.