Umuhanzikazi Bwiza ari mu byishimo bihambaye, Nyuma yo guhura akanaganira na Yemi Alade uri mu bahanzikazi bakomeye ku mugabane w’Afurika.

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 20 Ukwakira 2023, Umuhanzikazi Bwiza uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda yagize amahirwe yo guhura na mugenzi we asanzwe afata nk’ikitegererezo mu muziki Yemi Alade baganira byinshi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Bwiza yatangaje ko yishimiye cyane guhura n’Itsinda ry’abacuranzi rya “The Compozers” risanzwe ricurangira ibihangange mu muzika wa Nigeria birimo Davido, Asake, Burna Boy n’abandi.

Ni mu gihe Yemi Alade na The Compozers bari mu birangirire bitandukanye biri mu Rwanda guhera kuri uyu wa kane kugeza ku munsi wejo mu iserukiramuco rya “Trace Festival” rizatangirwamo ibihembo bya “Trace Awards 2023.”

“Bwiza yagize ati ndishimye cyane, Kandi ni iby’agaciro cyane guhura namwe bahanzi mfata nk’abakomeye kandi twakorana ikintu cyiza turi kumwe” Uretse kandi Yemi Alade abahandi bahanzi bakomeye cyane kuri uyu mugabane wa Africa barimo .

Burna Boy, Davido, Rema, Diamond Platnumz n’abandi benshi bose barabarizwa mu mujyi wa Kugali aho bategerejwe n’imbaga y’abanyarwanda ku munsi wejo muri BK Arena muri “Trace Awards”.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *