Mwiseneza Josiane wabaye “Miss Popularity 2019” yapfushije umubyeyi.

Miss Mwiseneza Josiane wahize abandi muri Miss Rwanda 2019, Akegukana ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi “Miss Popurality” yapfushije umubyeyi we umubyara witwa Mukamudenge Judith.

Umubyeyi wa Josiane yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, tariki ya 19 Ukwakira 2023. Azize indwara ya Diabete ndetse n’umutima nkuko byatangajwe na Josiane.

Miss Josiane yatangaje ko byamutunguye cyane, Ubwo yabyugakaga nk’ibisanzwe aho bari bamaze igihe bimukiye mu murenge wa Kacyiru akajya ku kazi nyamara atazi ko mama we yamaze kwitaba Imana.

Josiane akomeza avuga ko yabonaga nyina asinziriye bisanzwe, nuko yigira ku kazi kuko atari azi kubireba ngo amenye niba koko yashizemo umwuka. Yavuze ko abandi bantu aribo babimenye ko umubyeyi we yamaze kwitaba Imana, biri no mu bintu byatumye babimenya batinze (hakeye) kandi yari yitabye Imana kare.

Avuga ko ikintu ashimira Mama we cyane, ari uko yamureze neza, akamuha uburere bwiza bukwiriye Umunyarwandakazi birimo kwihesha agaciro n’ibindi. Ikindi kandi avuga ko Mama we yari umusirimu cyane kuko yari asobanutse ndetse anazi ibintu bigezweho gusa.

Ikiriyo cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2023, kiri kubera i Kacyiru kuri MINAGRI ku muhanda 586 ujya i Nyarutarama. Gushyingura bizaba ku cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2023, saa yine za mu gitondo (10:00 AM) i Rusororo.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *