Kimironko: Hafunzwe insengero zose zitujuje ibyangombwa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, bwafunze by’agateganyo zimwe mu nsengero zivuga ko butujuje ibisabwa, nko kutabuza urusaku kujya hanze no kutagira ubwiherero n’inzira zagenewe abamugaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Providence Musasangohe, yatangarije itangazamakuru ko ayo matorero arimo Umuri wa Pantekote mu Rwanda (aherereye i Kibagabaga) na ADEPR Bibare muri Kimironko yafunzwe.

Musasangohe avuga ko buri rusengero rwagiye rwerekwa ibisabwa rutujuje, birimo ubwiherero buhagije harimo ubwagenewe abafite ubumuga, na parikingi y’imodoka ihagije.

Mu yandi mabwiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), rusaba insengero kuba zujuje, harimo kugira icyangombwa gitangwa n’urwo rwego, no kuba rufite uburyo bwo kubungabunga isuku bwubahirije amabwiriza agenga isuku mu Mujyi ruherereyemo, ndetse runafite uburyo bwo gufata amazi y’imvura.

Yavuze ko yabonye itangazamakuru ribashinja kutarinda abana, ahita avuguruza iyi nkuru agira Ati “Ngwino utwereke inkuru ababyeyi barinda abana babo, bareke gutangaza amakuru udafite gihamya.”

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *