Perezida Kagame yafunguye Inama y’Ihuriro rya 23 ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo, World Travel and Tourism Council (WTTC) ku isi.

Muri Kigali Convention Centre hatangijwe nama y’Ihuriro rya 23 ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo, World Travel and Tourism Council (WTTC) ku isi.

Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 1000 baturutse mu bihugu 45 bitandukanye. Iriga ku ngamba zikwiye kubakirwaho mu guteza imbere ubukerarugendo burambye no kureba imbogamizi zikiri muri uru rwego.

Ubukerarugendo buhanzwe amaso nk’urwego ruzakomeza kuzahura ubukungu bw’Isi bwahungabanyijwe na Covid-19. Uru rwego rwitezweho guhanga imirimo miliyoni 110 mu myaka 10 iri imbere ku Isi.

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Tanzania n’ibindi bihugu byitabiriye iyi nama by’umwihariko ibyo muri Afurika y’Iburasirazuba. Yavuze ko iyo ba mukerarugendo basuye u Rwanda, baba bafite gahunda yo gusura ibindi bihugu byo mu karere birimo Tanzania, Kenya, u Burundi na Uganda.

Yavuze ko mu myaka irenga 30 ishize, u Rwanda rwagize ibihe by’umwijima ku buryo cyari igihugu abantu bahungaga baturukamo, kandi Isi yarutereranye. Yavuze ko rwanze guheranwa n’amateka ahubwo rukiyubaka.

Ati “Ibyo bivuze kubaka igihugu aho buri munyarwanda wese abaho mu mahoro afite agaciro, kandi ikirenze ibyo, twahindutse u Rwanda aho buri wese ku Isi yifuza gusura. Uko ni ko twabonye ubukerarugendo nk’imwe mu nkingi yo kubaka ubukungu no guhanga imirimo. Ntabwo twatengushywe.”

Mu mwaka wa 2022, u Rwanda rwakiriye abashyitsi 1.105.460 b’abanyamahanga, aho abagera kuri 60% baturutse mu bihugu bya Afurika. Ku rundi ruhande, 47.5% bagenzwaga na gahunda zijyanye n’ubucuruzi.

Ku bijyanye no kwakira inama n’ibindi bikorwa (MICE), amafaranga avamo mu 2022 yageze kuri miliyoni 62,4$, zaturutse mu kwakira ibikorwa 104 byitabiriwe n’abantu basaga 35.000.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *