Rwatubyaye Abdul asanga Rayon Sports ifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya Shampiyona.

Rwatubyaye Abdul umwe muri ba myugariro bakomeye ba Rayon Sports, akaba na kapiteni w’iyi kipe yatangaje ko akurikije ahantu iyi kipe ihagaze, akurikije n’uburyo amakipe ayiri imbere ahagaze,

ahamya ko Rayon Sports akinira ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ibi uyu mukinnyi yabitangaje nyuma y’uko Rayon Sports imaze gukina imikino icyenda (9), bakaba baratsinzemo imikino ine (4), bagatsindwa umukino umwe, bakanganya imikino ine (4), bakaba bafite n’umukino w’ikirarane batarakina muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Myugariro Rwatubyaye Abdul yatangaje ikipe ye ifite amahirwe menshi yo kuzegukana igikombe cya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2023-2024, kubera ko amakipe ari imbere ya Rayon Sports atayirusha amanota menshi kandi Shampiyona iracyari mu ntangiriro.

Rwatubyaye yagize ati “Kutwara igikombe cya Shampiyona birashoboka cyane kuko turacyafite n’umukino w’ikirarane tutarakina, mu mikino icyenda (9) tumaze gukina twatsinzemo imikino 4, dutsindwa umukino umwe, tukaba twaranganyije imikino 4 biracyashoboka cyane kuko n’amakipe aturi imbere ntago aturusha amanota menshi.”

Yakomeje avuga ko mu mikino itandatu (6) isigaye ngo igice kibanza cya Shampiyona kirangire, hakiyongeraho n’imikino yo kwishyura izakurikiraho biracyashoboka cyane ko Rayon Sports yakwegukana igikombe.

Kuri ubu Shampiyona igeze ku munsi wa 10, ariko ikaba ifite umukino w’ikirarane igomba kuzakina na Police FC, Rayon Sports IKABA IRI KU MWANYA WA KANE (4) ifite amanota 16, mu gihe ikipe ya Musanze FC iri ku mwanya wa mbere ifite amanota 23, APR FC ku mwanya wa kabiri ifite amanota 21 naho Police FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 19.

Mu mikino ikipe ya Rayon Sports imaze gukina yatsinze Gasogi United 2-1, Itsinda Etoile Del’Est 2-1, itsinda Sunrise FC ibitego 3-0, itsinda na Mukura VS ibitego 4-1. Mu mikino yanganyije harimo uwo yanganyije na Gorilla FC 0-0, inganya n’Amagaju FC 1-1, inganya na Marine FC 2-2, inanganya na APR FC 0-0. Mu mikino yatsinzwe harimo uwo Musanze FC yayitsinzemo 1-0.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *