Nyuma yo kwibasirwa bikomeye, The Ben na Pamela bagabanyije ibiciro ku bazakurikira ubukwe bwabo.

Nyuma yo kwibasirwa cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse bavanzemo n’abakunzi b’aba bombi, The Ben na Pamela umukunzi we bahisemo kugabanya ibiciro ku bagomba kwitabira ibirori by’ubukwe bwabo.

Benshi batangiye kwibasira uyu muhanzi bibaza niba yaba yarakennye kugeza aho agiye gucuruza ubukwe bwe ngo abonemo inyungu, Nyuma yuko batangaje ko kugira ngo umuntu akurikirane imihango y’ubukwe bwabo asabwa kwishyura ibihumbi 50 by’amanyarwanda.

Tubibutse ko uyu muhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ndetse n’umugore we Uwicyeza Pamela bazakora ubukwe tariki ya 15 Ukuboza 2023, Mu mihango yo gusaba no gukwa ndetse izaherekezwa no kwiyakira muri Kigali Convention Center.

Mu gihe kuwa 23 Ukuboza 2023, Aribwo aba bombi bazasezeranira imbere y’Imana ndetse habe n’umuhango wo gushyingirwa bibere muri Kigali Convention Centre.

Muri rusange ubukwe bwa The Ben na Pamela UWICYEZA bwitezwe n’abantu benshi cyane barimo abakunzi babo, inshuti zabo ndetse n’imiryango yabo. Kugeza ubu The Ben na Pamela batekereje ku bantu bashobora kutazabasha

kugera aho bwabereye babashyiriraho urubuga rwitwa www.thebenandpamela.com bazifashisha bakabasha gukurikira imihango y’ubukwe bwabo bizaba bitambukaho mu buryo bw’ako kanya hifashishijwe ikoranabuhanga ibizwi nka “Live Streaming”.

Nyuma y’ibyo bakaba banahise bashyiraho igiciro ku bantu bifuza kubukurikira muri ubwo buryo bwa “Live” bazaba bagomba kwishyura amafaranga y’u Rwanda angana na ibihumbi 50,000 Frw.

Aya makuru akimara kujya hanze ntabwo benshi mu bantu babyishimiye nk’uko bigaragara mu bitekerezo by’abantu batanze kuri ’post’ y’ikinyamakuru ISIMBI cyashyize kuri Instagram yacyo.

Benshi bagiye bibaza niba The Ben yarakennye kugeza aho agiye gucuruza ubukwe bwe, abandi bati “gutwerera si itegeko ku buryo bashyiraho n’igiciro”, hari n’abataripfanye bamubaza niba yarakennye akeneye amafaranga yo gusohora indirimbo cyane ko adaheruka.

Bagiye kubana nyuma y’uko mu Kwakira 2021 The Ben yambitse Pamela impeta ya fiançailles amusaba kuzamubera umugore undi aremera maze muri Kanama 2022 basezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *