Nyuma y’akababaro kenshi ndetse no kutabyumva kimwe byaranze abakunzi ba Titi Brown ndetse n’abakurikiranira imyidagaduro mu Rwanda, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagizwe umwere umubyinnyi Titi Brown nyuma y’imyaka 2 afunzwe ndetse runategeka ko ahita arekurwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023 saa 10h00’ nibwo hasomwe umwanzuro w’uru rubanza rwa Titi Brown mu gihe byari bisanzwe bikorwa ku isaha ya saa 13:00 Pm.
Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Titi Brown yari akurikiranweho n’Ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17, bivugwa ko yari yakoze ku wa 14 Kanama 2021. Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rufashe uyu mwanzuro nyuma y’iburanisha ry’uru rubanza ryabaye ku wa 13 Ukwakira 2023.
Mu ncamacye dore uko iburana ry’urubanza ryagenze.
Nyuma yuko uru rubanza rwa Titi rwagiye rusubikwa kenshi gashoboka kugeza nibura ku nshuro 6, tariki ya 13 Ukwakira 2023 nibwo Urubanza Titi Brown aregwamo gusambanyanya umwana utujuje imyaka y’ubukure, akanamutera inda yanaje gukurwamo, rwakomeje.
Inshuro ya nyuma rwasubitswe hari tariki ya 22 Nzeri 2023 ubwo hagombaga gusomwa umwanzuro ku Bujurire bwa Titi Brown bw’iminsi 30 y’agateganyo yari yakatiwe muri Kuboza 2022.
Tariki ya 22 Nzeri 2023 Urukiko rwavuze ko umwanzuro utari busomwe kuko Ubushinjacyaha bwari bwabonye ibimenyetso bishya uruhande rwa Titi Brown rugomba kwisobanuraho.
Uruhande rwa Titi Brown rwari rwasabye ko uyu musore yarekurwa kuko n’ibizami bya DNA byafahswe bitagaragaje ko uyu mubyinnyi ari we se w’umwana wakuwemo.
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023, Ishimwe Thierry yagarutse imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwisobanura kuri ibyo bimenyetso bishya, Mbere y’uko iburanishwa ritangira ni bwo byagaragajwe muri iki kirego hiyongereyemo ikindi cy’indishyi y’akababaro cyaburanwaga na Safari.
Uwunganira Titi Brown yavuze ko iyo raporo yakozwe kugira ngo batinze urubanza, kuko batumva uburyo uyu mukobwa wasambanyijwe tariki 11/8/2021 ariko raporo igakorwa muri Nzeri 2023, nyuma y’imyaka ibiri ntabwo bumva ko ari bwo yagize iryo hungabana.
Ikindi yaharagaje ko harimo kwivuguruza kuko iyi raporo mu ntangiriro ivuga ko umwana ameze neza nta kibazo afite ariko mu kuyisoza bakavuga ko uyu mwana w’umukobwa ababaye.
Ku kimenyetso cya kabiri cy’amashusho Ubushinjacyaha bwagaragaje, Titi Brown yabiteye utwatsi avuga ko aho itari iwe, Titi Brown abajijwe niba ari we uri mu mashusho, yagize ati “Umuntu urimo arasa nanjye.” Abajijwe niba umukobwa urimo ari we bamushinja, Ati “nawe ndabona basa.”
mu gihe Titi Brown yagirwa umwere yazishyurwa miliyoni 53 nk’indishyi y’akababaro, harimo miliyoni 48 z’umushahara we w’imyaka 2 amaze afunzwe kuko yakoreraga miliyoni 2 ku kwezi, kongeraho igihembo cy’umwunganira mu mategeko na we yishyuye.