Kicukiro: Umuraperi Bull Dogg, Yongeye gukora amateka ahitwa Flash Light Bar.{Amafoto}

Ndayishimiye Bertrand wamamaye nka Bull Dogg nk’umuraperi muri Tuff Gangs yongeye kubyutsa urukundo ruri mu bakunzi b’iyi njyana ya Hip Hop, Nyuma yo kurengwa n’urukundo bamweretse mu gitaramo yakoreye ahitwa Flash Light Bar.

Ni mu gitaramo cyaraye kibaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu mu kabari kitwa Flash Light Bar ahahoze hitwa Kwa Dj Briane, Ni igitaramo cyatangiye mu ma saha ya saa mbiri z’umugoroba ariko habanzaho abandi bahanzi ndetse n’ababyinnyi ku rubyiniro nabo basusurukije abitabiririye ikin gitaramo.

Muri rusange iki gitaramo ntabwo cyamamajwe cyane ahanini binatewe n’uko n’ibindi bitaramo bijya bibera aho bitamamazwa cyane gusa icyatunguranye cyane ni uburyo kitabiriwe mu buryo bwo hejuru cyane

ndetse hakaza abiganjemo abakunzi b’injyana ya Hip Hop baturutse mu mpande zose z’igihugu, Kimwe mu bintu byazamuye amarangamutima y’umuraperi Bull Dogg wari umuhanzi mukuru.

Bull Dogg wageze ku rubyiniro mu masaha ya saa tanu z’ijoro yatunguwe cyane n’urukundo ataherukaga kubona rw’abakunzi ba Hip Hop hafi yo kumuriza bitewe n’uburyo bamwakiriye n’uburyo bafatanije nawe ku rubyiniro kuva igitaramo gitangiye kugeza kirangiye.

Bull Dogg yatunguwe cyane n’uburyo abaje mu gitaramo cye baririmbye indirimbo ze hafi kuzimurusha biramurenga cyane yitabaza agatambaro ko guhanagura amarira yashokaga ari menshi,

Kuva ku ndirimbo za cyera zirimo “Kaza Roho” kugeza kuri alubumu uyu muhanzi aherutse gusohora yitwa “Kemotherapy” Abakunzi be baziririmbye neza badategwa.

Ni ibintu bidakunze kubaho cyane mu tubari, Ariko icyo gitaramo cyongeye kwereka Bull Dogg urukundo we na bagenzi be bo mu njyana ya Hip Hop bakunzwe nyamara bo bashobora kuba batazi cyangwa se batumva neza.

Nubwo aho igitaramo cyabereye hari hato ugereranije n’abantu bagombaga kuza kureba uyu muraperi ariko n’abari bahari bahuzuye cyane ku buryo no guhumeka byari ikibazo.

Mbere gato yuko uyu muraperi agera ku rubyiniro habanjemo umuraperi umaze gufata bugwate imitima y’abanyarwanda by’umwihariko wari uri iwabo, GSB Kiloz nawe yerekana ubukana bwe ku rubyiniro dore ko ntacyo yumva nkabyo.

GSB Kiloz mu ndirimbo ze nka “Abanjye ndabazi, Akarwa n’izindi nyinshi nawe yatanze ibyishimo ubwo yateguraga inzira ya Bull Dogg ku rubyiniro.

Akabari ka Flash Light gafite umwihariko wo gutegura ibitaramo bitandukanye bitumirwamo abahanzi byumwihariko abaraperi bafite amazina akomeye, Hamaze gutumirwa Umuraperi Fireman, Pfla, GSB Kiloz, Papa Cyangwe ndetse na Bull Dogg.

Mu muziki mwiza uyunguruye kandi ugezweho wacurangwaga n’umwana muto w’umukobwa wabigize umwuga, Dj Lily watumye benshi mu bitabiriye bakomeza gutegereza Bull Dogg basusurutse,

MC Brown nawe ni umwe mu bagaragaje ko bafite impano idasanzwe yo kuyobora ibirori bishyushye nk’ibyo kuko yanavangagamo akabyinira abitabiriye igitaramo abamaramo imbeho ya kigali.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’aka kabari ka Flash Light yabwiye Kigalihit ko bagifite gahunda gutumira n’abandi bahanzi bakomeye badakora injyana ya Hip Hop, Cyane banafite gahunda yo kwagura aka kabari kugirango haboneke ubwisanzure mu gihe igitaramo cyabaye kuko hari ababura uko binjira ngo barebe abahanzi bakunda.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *