Bwa mbere yemeje ibyerekeye Umukunzi we, avuga ku ntambara ivugwa hagati ya The Ben na Bruce Melodie.

Umuhanzi Kenny Sol uri mu bahanzi bahiriwe cyane n’umuziki neza ndetse uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’uburasirazuba yagarutse i Kigali akubutse muri Canada muri gahunda y’Ibitaramo yari amazemo amezi agera kuri abiri.

Uyu muhanzi yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali {Kigali International Airport} Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, avuye muri Canada aho yakoreye ibitaramo bitandatu mu mezi abiri yari amazeyo.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, ahagana mu ma saha ya 9:00 Pm, Kenny Sol yakiriwe n’abantu benshi barimo abakunzi be imiryango ndetse n’abanyamakuru utibagiwe umukobwa yihebeye wanamwakirije indabo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru akigera ku kibuga cy’indege, Kenny Sol, yavuze ko ibitaramo byose yakoreye mu gihugu cya Canada mu byukuri byagenze neza cyane, Ndetse bakiriwe neza cyane, akanavuga ko hari byinshi yigiye muri ibyo bitaramo ndetse no muri icyo gihugu muri rusange.

Uyu muhanzi yanabajijwe kandi ku bijyanye n’umukobwa wamwakirije indabo bagahoberana cyane ndetse banasomana mu buryo bw’ihariye, Maze Kenny Sol adacite ku ruhande yemeza ku nshuro ye ya mbere ko ari umukunzi we.

Kenny yagize Ati : “Yego twasomanye, ni umukunzi wanjye Nanjye ndi umuntu ndakunda nk’abandi bose, mfite Amarangamutima nk’abandi, Yaje rero kunyakira kandi tugomba kwerekanana Urukundo. ”

Bwari ubwa mbere Kenny Sol yemera ibijyanye nk’inkuru y’urukundo rwe mu Itangazamakuru, Kubera ko yakundaga kubisimbuka ibyasohotse igihe yabazwaga ndetse no mu gihe yabazwaga ku mibanire ye na mugenzi we wa muzika Ariel Wayz.

Kenny Sol kandi yanabajijwe cyane ku byerekeye intambara y’ihangana yagiye igarukwaho cyane ku mbugankoranyambaga hagati y’abahanzi bakomeye cyane mu Rwanda Bruce Melodie ndetse na The Ben,

Maze asubiza agira Ati “Kuri  njye ntabwo navuga ko Battle ari mbi ahubwo byaterwa n’icyo igamije, Ibaye ikoranwe ikinyabupfura ndetse nta Rwango igamije yaba ari nziza ndetse yanabinjiriz amafaranga kuko tujya tuzumva hirya no hino kandi ntacyo ziba zitwaye”  Abajijwe niba hari uruhande ashyigikiye, Kenny yasubije ko ntarwo ahubwo ashyigikiye bose.

Nubwo yasanze hari abahanzi benshi basohoye indirimbo nyinshi mu gihe we yari ahugiye mu bitaramo, Kenny Sol yasabwiye abakunzi be ko badakwiye guhangayika kuko akigera ku butaka ntakindi agiye gukora uretse kubasohorera ibihangano bishya kandi byiza.

REBA HANO INDIRIMBO “ENOUGH” YA KENNY SOL.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *