Perezida Kagame yakiriye umuhanzi Davido muri Village Urugwiro. {Amafoto}

Kuri uyu wa gatanu, Perezida Paul Kagame yakiriye umuhanzi wo muri Nigeria Davido, ugomba gutaramira abanyarwanda mu iserukiramuco rya ‘Giants Of Africa} kuri uyu gatandatu, mu biro bye {Village Urugwiro}

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2023, Umukuru w’igihugu Perezida Kagame yakiriye umuhanzi w’umunya Nigeria Davido, Nyuma y’imunsi umwe, ari mu Rwanda muri gahunda z’igitaramo cyo gusoza Iserukiramuco ryiswe “Giants Of Africa”.

Mu butumwa ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro byanyujije ku rubuga rwa Twitter, bwagaragazaga amafoto y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yahuye n’umuhanzi Adedeji Adeleke wamamaye cyane nka Davido bahuje urugwiro, Uyu muhanzi ategerejwe cyane n’abakunzi be bo mu Rwanda, ko abataramira mu gitaramo cyo gusoza Iserukiramuco rya “Giants Of Africa” kigomba kuba kuri wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, ku isaha ya saa munani n’igice muri BK Arena.

Davido yageze i Kigali mu Rwanda, kuri uyu wa kane tariki ya 17 Kanama 2023, Ni igitaramo cyo gusoza Iserukiramuco ryiswe “Giants Of Africa” gikurikira icya mbere cyo gufungura iri serukiramuco, cyaririmbyemo umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Muri iki gitaramo, Davido azaba ari kumwe na Tiwa Savage nawe wo muri Nigeria, Tayla wo muri Afurika yepfo ndetse na Bruce Melodie ukunzwe cyane mu Rwanda.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *