Umushoramari akaba n’umunyamideli Zari Hussein umaze kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera gukurikirwa n’abarenga miliyoni 11 bitunguranye uyu mugore w’abana batanu harimo abao yabyaranye na Diamond Platnumz yatumiye Tanasha Donna nawe wabaye umugore wa Diamond mu gitaramo ari gutegura cya White Party i Kampala
Ibi birori biteganyijwe ku wa 16 Ukuboza 2023, ubusanzwe Zari yabitumiyemo Fantana wo muri Ghana, icyakora ku buryo butunguranye uyu mugore yahise yemeza ko bizanitabirwa n’abarimo Tanasha Donna wahoze ari mukeba we.
Nyuma yo kubyarana abana babiri, Zari yatandukanye na Diamond mu 2018, iki gihe akaba yaramushinjaga kumuca inyuma cyane ko yari amaze kumenya amakuru y’uko uyu muhanzi yabyaranye na Hamisa Mobetto.
Nyuma y’uko Zari atandukanye na Diamond, uyu muhanzi yahise atangira ubuzima bw’urukundo rushya na Tanasha Donna batangiye gukundana mu 2018 baza no kubyarana mbere y’uko na we batandukana mu 2020.
Uyu mugore muri iyi minsi akomeje kuvugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera urukundo akomeje kwereka ba mukeba we uretse Hamissa Mobetto we badacana uwaka ,ni mu gihe mu minsi yashize Diamond ari kumwe na Zuchu ubu bari mu rukundo bagaragaye mu mafoto basuye uyu Zari The Boss Lady n’Umugabo we mu gihugu cya Afurika y’epfo aho abantu babifashe nk’igikorwa cyiza cyane ku mubano wabo n’Uwahoze ari umugabo Diamond Platnumz .

