The Ben na Green P, bari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umubyeyi bitunguranye.

Umubyeyi w’umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye cyane nka The Ben mu muziki nyarwanda na Green P, yitabye Imana azize uburwayi muri iri joro ryo kuwa gatanu tariki ya 18 Kanama 2023.

Umubyeyi ubyara Abahanzi bakomeye mu Rwanda, The Ben ndetse n’umuraperi Rukundo Elie uzwi nka Green P, MBONIMPA John wari ufite imyaka 65 y’amavuko yitabye Imana azize uburwayi bwamufashe mu cyumweru gisize nk’uko bitangazwa n’abaturanyi ba hafi be.

Aya makuru yamenyekanye mu ma saha ashyira saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa gatanu tariki 18 Kanama 2023, atanzwe n’abantu ba hafi bo mu muryango w’aba bahanzi, ndetse ahamywa n’abaturage baturanye na Nyakwigendera.

Ni nyuma yuko kandi mu minsi ishize hari hakwirakwiye ibihuha hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben afitanye ibibazo na se umubyara bituma batabanye neza mu buzima bwa buri munsi.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *