Umuraperi uza ku isonga mu bami ba Hip Hop yo mu Rwanda RUKUNDO Elie wamamaye nka Green P yongeye gushing ibirindiro no kwigarurira imitima ya benshi nyuma y’ukwezi kumwe gusa ageze mu Rwanda.
Uyu muraperi ni umwe mu baraperi bakunzwe n’umuntu usobanukiwe neza n’injyana ya Hip Hop cyane ko ntawubisonanukiwe ndetse ubikora nkawe, Green P ntiyakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru ahanini binatewe n’uburyo yitereye bwo kudakunda kugaragara mu ruhame byumwihariko mu Itangazamakuru nyamara atari uko adashoboye.
Nyuma yo kongera kumvikana cyane mu bikorwa by’umuziki, Green P yongeye no kugaragara mu bitaramo hirya no hino mu mujyi wa Kigali, Aho kuri uyu gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2024 azataramira abakunzi ba Hip Hop mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga ahazwi nko kuri “Flash Light Bar & Resto” akabari gasanzwe gataramirwamo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda higanjemo ab’injyana ya Hip Hop ku bufatanye na Belo Gang y’umuraperi GSB Kiloz.
Iki gitaramo cyiswe “TUFF Gang Night” gitegerejwe n’abatari bacye byumwihariko bari bakumbuye uyu muraperi ufite inyandiko zihariye mu baraperi bo mu Rwanda ndetse akanagira uburyo agenda muri Beat bihiye n’ijwi rye rya Hip Hop n’imico ye byose bituma akundwa nk’umuraperi mwiza mu njyana ya Hip Hop.
Nyuma yo guta umwanya n’igihe cye mu bikundi bibi, Green P agarutse mu isura nshya y’akazi. Aho anafite “EP” agomba gushyira hanze muri Werurwe cyo kimwe na Alubumu ya TUFF GANGS bitegura kumurika byose ni ibishimangira ukugaruka kwe ndetse na gahunda nshya zikusanyirijwe mu buzima bushya arimo kubamo.
Green P yakoze indirimbo zuje inyandiko ihambaye ndetse zakunzwe na benshi zirimo “Inkuta, Ubutsinzi, Inzozi, Ikinege cya Hip Hop, Nyahige Bikaze, Kandagira Abanzi, Icyampa Nkayimenya, Bingana Iki” n’izindi nyinshi zamugize umuraperi w’ibihe byose.
“TUFF GANG Night” izaba kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2024, Ku isaha ya saa 6PM kugeza bwije, Iki kimwe mu bitaramo kandi Green P agiye gukora mu izina rya Tuff Gangs nyuma yuko mugenzi wabo Jay Polly {Kabaka} yitabye Imana bikaba igikomere gikomeye mu mitima y’aba baraperi.
Tubwire ko kandi zimwe mu ndirimbo abakunzi ba Green P bagomba gutegerezanya amatsiko menshi hari n’indirimbo yakonye n’umuvandimwe we The Ben {Tiger B} ndetse n’iyo ari kumwe na Diplomate nawe uri mu bami b’injyana ya Hip Hop mu Rwanda.
REBA HANO INDIRIMBO “AMAGANYA YA TUFF GANGS” YAKUNZWE CYANE.