Umuryango wa nyakwigendera 2pac Shakur batangaje ko bagiye kwitabaza amategeko mu rwego rwo kumenya neza niba umuraper P. Diddy nta ruhare afite mu rupfu rwa 2pac.
Umuryango wa Nyakwigendera 2 pac Shakur watangaje ko bashenguwe no gutahura ko umuraperi P. Diddy ashobora kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa 2pac shakur witabye imana mu 1996 arashwe n’abagizi banabj batigeze bamenyekana , ibi bikaba byatumye bahaguruka bakajya gushakira ubutabera Nyakwigendera 2 Pac
Kujyeza ubu batangaje ko bashatse itsinda ry’abavoka bagomba gushaka ibimenyetso ndetse n’amakuru yemeza ko P. Diddy yaba yarahaye amafaranga abantu bishe 2pac.
Iri n’itsinda ry’abavoka rigizwe na Alex Spiro na Christopher Clore aba biteguye gucukumbura ibijyanye n’amafaranga agera kuri miliyoni imwe y’amadorari bivugwa ko P. Diddy yahaye itsinda ry’abarimo Keefe D kugira bakubite 2Pac.
Uyu muraperi 2 Pac Shakur yitabye Imana tariki ya 13 Nzeri 1996 arashwe, majyingo aya ntago haramenyekana uwishe uyu muhanzi , gusa ibyurupfu rwa 2pac bimaze gufata benshi bashyirwa mu majwi ko baba baragize uruhare mu iyicwa ry’uyu mugabo harimo P. Diddy, Keefe D n’abandi.