Umuraperi GSB Kiloz afatanije na Gisa cy’Inganzo basohoye indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa bucyebura benshi bishyira hejuru nyamara ubuzima buhinduka isaha n’isaha.
Umuraperi Iraguha Lando Fils uzwi nka GSB Kiloz yongeye kumena wino rupapuro avuga ibimurimo nk’uko ariyo mpano yisanganye, Uyu musore wari umaze igihe cy’amezi 5 adasohora indirimbo yongeye kugenera ubutumwa abakunzi be n’aba Hip Hop muri rusange.
GBS Kiloz wagiye akora indirimbo zasigaye mu mitwe y’abakunzi ba Hip Hop bamwe bati arapa nka Jay Polly cyangwa Jay C yongeye gukora mu nganzo maze yiyambaza umuhanzi Gisa cy’Inganzo nawe wigeze gufata bugwate imitima y’Abanyarwanda byumwihariko abakunda indirimbo z’urukundo.
Aba basore bose bafite igikundiro bafatanije basohora indirimbo bise “GITI MUJISHO” indirimbo yanasohokanye n’amashusho yayo meza yakozwe n’uwitwa Berry Films mu gihe Producer Trackslayer ariwe wakoze ibijyanye n’amajwi {Audio Production}
Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo ku isaha ya saa 2 :30 PM, GSB Kiloz yabwiye Kigalihit ko afite byinshi abikiye abakunzi be atari iyo ndirimbo gusa azanye cyane ko arimo guteguta Album ye ya mbere nk’umuraperi nawe umaze igihe mu ruhando rwa Hip Hop.
Mu bushyuhe bwinshi tumutangiriye arimo yerekeza kuri TV10 mu kiganiro yagize Ati “Bro ntakubeshye uyu mwaka abanyarwanda barameya izina GSB Kiloz kandi baramukanda cyane bitewe n’ibikorwa agiye kubaha, Ntabwo ndi kubwira itangazamakuru ibintu byinshi kuko nshaka kubanza kubishyira ku murongo, Ariko icyo nkutumye ni ukubabwira ko uyu mwaka ari uwa GSB Kiloz ndetse na Hip Hop muri rusange”
Aha GSB Kiloz yirinze kutubwira byinshi byatumye amara igihe kingana gutya atari gusohora indirimbo, Ariko amwe mu makuru ava mu nshuti ze za hafi mu gatsiko ke ka Belo Gang ahamya ko uyu musore afite Album arimo kurangiza kandi iriho amazina y’abaraperi ba mbere mu Rwanda nka Pfla, Green P, Nessa Glory Majesty ndetse n’abandi benshi.
Kugeza ubu “GITI MUJISHO” indirimbo nshya ya GSB Kiloz na GISA cy’Inganzo yamaze kugera ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Youtube, Audiomack, n’izindi nyinshi, Bamwe mu bakunzi ba Hip Hop bagaragaje ko bari bamaze igihe bategereje iyi ndirimbo cyane ko bari bumvise ko irimo GISA kandi ari umuhanzi bakunda cyane.
GISA cy’Inganzo wongeye kumvikana mu ndirimbo ni umuhanzi wari ukunzwe na benshi bitewe n’ijwi ryiza agira, yagiye asohora indirimbo zirimo “Rumbiya, Inkombe, Uruyenzi, Genda ubabwire, Isubireho n’izindi nyinshi zakanyujijeho.
REBA HANO INDIRIMBO YA GITI MUJISHO YA GSB KILOZ NA GISA CY’INGANZO.